Maj Gen Yousef A. Al Hnaity uri mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2025, yusuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yakirwa na Gen Mubarakh Muganga.
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego za gisirikare z’ibihugu byombi.
Maj Gen Yousef A. Al Hnaity kandi yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na byo byibanze ku kurebera hamwe uko barushaho gushimangira Umubano.
Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.
Mu 2024, Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.
Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!