00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Gabon mu biganiro bigamije kuruheshayo ubutaka bwo guhingaho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 July 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko hari imikoranire iri kugirana na Gabon mu bijyanye n’ubworozi, ariko ko ubu batangiye n’ibiganiro bigamije guhesha u Rwanda ubutaka muri icyo gihugu, noneho abashoramari barwo bakajya kububyaza umusaruro.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026 ubwo Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yasuraga abashoramari bo mu Rwanda bari mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribera ku Mulindi, mu Mujyi wa Kigali.

Ni abashoramari babarizwa mu ihuriro nyarwanda ryitwa KT Hub ribarizwamo ibigo umunani byashoye imari mu byiganjemo ubuhinzi n’ubworozi.

Ni uruzinduko uyu mudipolomate yakoze rugamije kureba uko aba bashoramari bahagaze mu kubyaza umusaruro ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yatangaje ko u Rwanda na Gabon byatangiye imikoranire mu bijyanye n’ubworozi igamije kungura impande zombi.

Ati “Hariya bakora uburobyi bw’amafi kurusha ubworozi, ariko twe amafi dukunda kuyorora, rero dushaka kubigiraho kuko byombi bihurira ku kongerera agaciro amafi. Na twe tuzabigisha ibijyanye no gutera intanga amatungo. Hari abatekinisiye bacu bamaze kujyayo mu by’ubworozi bw’inkoko bagiye kubasura.”

Yagaragaje ko muri Gabon na bo batangiye kohereza mu Rwanda abantu baje kwigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi n’ibijyanye n’ubushingizi bw’amatungo n’ibihingwa, ariko ko n’u Rwanda rwatangiye ibiganiro na bo ngo ruhabwe ubutaka.

Ati “Icyo turacyari kukiganiraho na bo, ubu turi kubikoraho.”

Umuyobozi Mukuru wa KT Hub, Kabahizi Théoneste, yavuze ko uretse imikorere yabo hano mu Rwanda bafite inyota yo kujya gushora imari muri Gabon kuko babona ari igihugu gikeneye kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi.

Ati “Gabon ivuga ko ibintu byinshi ibitumiza mu mahanga, kandi nk’abashoramari ayo ni amahirwe yo kubyaza umusaruro tukabafasha kubibona mu gihugu. Hari n’andi mahirwe yo guhingayo ibyo u Rwanda rudafite ariko rukeneye, ku buryo byakoreshwa mu nganda hano.”

Kabahizi yagaragaje ko nka KT Hub bahawe hegitari ibihumbi 50 muri Gabon bumva bazibyaza umusaruro mu buryo bwo guhinga no korora, kandi ko ibyo byaha akazi urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda rugera mu bihumbi 10 kuko kubonayo abakozi bigoye.

Mu bijyanye no korora, yavuze ko bahabonye ubutaka bwabafasha korora ingurube, inkoko n’ihene bikanafasha gucuruza ibyo bicuruzwa muri Gabon.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda, ishoramari babyaza umusaruro ari irijyanye n’ibicuruzwa rukenera birimo giuhinga ‘cacao’ ikorwamo ‘chocolat’ hakaba hashyirwa uruganda rwayo mu Rwanda, ndetse n’ibindi bihingwa bivamo amavuta yo guteka agatunganyirizwa mu Rwanda.

Abashoramari bo muri KT Hub bahamya ko biteguye ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ayo mahirwe yaboneka bahita bayabyaza umusaruro.

Ambasaderi Dr. Sylver Aboubakar, yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, by’umwihariko kuva muri Gicurasi 2026 ubwo ibihugu byombi byafunguraga ambasade, ndetse ko hari n’abashoramari b’Abanyarwanda basuye icyo gihugu.

By’umwihariko yagaragaje ko imikoranire y’impande zombi ishobora gutera indi ntambwe igaragara cyane cyane mu kubyaza umusaruro ubutaka icyo gihugu gifite.

Ati “Dufite ubutaka buhagije kandi dukeneye abafatanyabikorwa bazadufasha guteza imbere ubuhinzi muri Gabon. Nta mbibi zashyizwe ku bunini bw’ubutaka umushoramari ashobora guhabwa; biterwa gusa n’umushinga afite n’ibyo akeneye.”

Yongeyeho ati “Intego yacu ni ugukurura ishoramari rizafasha kubyaza umusaruro ubutaka bunini Gabon ifite no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi. Gabon ifite ubuso bungana na kilometerokare 267.667 kandi harimo ubutaka, Guverinoma yageneye ibice bizahabwa abashoramari bashaka gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi.”

Gabon ni Igihugu kiri mu Burengerazuba bwa Afurika yo Hagati hirya ya Repubulika ya Congo ndetse gikora ku Nyanja ya Atlantique. Kiri ku buso bukubye inshuro zirenga 10 ubw’u Rwanda ariko ubuhinzi bwacyo ntibuteye imbere kuko kigitumiza byinshi mu byo kurya mu mahanga.

Gabon iri mu bihugu bibonekamo amahirwe ashingiye ku bucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages