00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na EU bagiye kongera imbaraga z’ubufatanye mu mishinga irimo ubuhinzi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 18 April 2015 saa 04:43
Yasuwe :

U Rwanda ruritegura kugirana ibiganiro n’umuryango w’ibihugu by’u Burayi bizigirwamo uko hakongerwa imbaraga mu bufatanye mu mishinga itandukanye irimo ubuhinzi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver arateganya kugirana ibiganiro na Neven Mimica, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’iterambere mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU).

Aba bayobozi barateganya guhurira mu nama yateguwe na Banki y’isi n’ikigega cy’imari (IMF).

Bazaganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango w’ibihugu by’u Burayi (EU) by’umwihariko mu nzego z’ubuhinzi n’ingufu, barebere hamwe ibijyanye n’ubufasha EU itanga mu mushinga wa Rusizi 3 uhuriweho n’akarere, n’izindi gahunda z’iterambere ziterwa inkunga na Banki y’isi na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB).

Minisitiri Gatete yagize ati “Dufitanye ubufatanye bwiza n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bushingiye kuri gahunda igihugu cyacu cyashyize imbere. Tuzaganira uko EU yagira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’akarere’’.

Ikigega cy’ Abanyaburayi cy’iterambere cya 11 (EDF 11) cyemejwe umwaka ushize cyitezweho kuzamura nibura 50% by’inkunga zaterwaga na EDF 10. 75% bya EDF 11 bizafasha ingengo z’imari z’inzego zitandukanye.

Mimica yashimangiye ko EU izakomeza ubushake bwo gufasha u Rwanda n’akarere kumenya agaciro k’amahoro n’iterambere.

Umuryango w’ Ubumwe bw’Uburayi( EU) ufatanya n’u Rwanda mu bwikorezi, ingufu n’ubuhinzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages