Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byari bibangikanye n’Inama ya G77 hamwe n’u Bushinwa yaberaga mu Murwa Mukuru wa Cuba, Havana, ku wa 15-16 Nzeri 2023, yibanze kuri Siyansi n’ikoranabuhanga.
Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga X rwa Perezidansi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri, buvuga ko bagarutse ku mateka ibihugu byombi bisangiye arimo ko Perezida Kagame yakurikiye amasomo i Havana mu myaka 36 ishize ubwo yari akiri impunzi muri Uganda.
Perezida Kagame yanabigarutseho ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe ubwo yakirwaga muri uyu mujyi. Ati “Kuza i Havana muri Cuba, ni urwibutso rikomeye kuri njye kuko iki gihugu nakibayemo hagati ya 1986 na 1987, ni ukuvuga mu myaka 36 ishize.”
“Nari umusirikare muto w’igihugu cyari cyarampaye ubuhungiro ari cyo Uganda. Naje hano mu masomo yahabwaga Abanyafurika benshi. Rero nishimiye cyane kuba nagarutse, nubwo hashize igihe kinini."
Perezida Kagame yagiye muri Cuba bwa mbere ayoboye itsinda ry’Abanya-Uganda 67 ryari rigiye mu mahugurwa mu by’ubutasi.
Ubutumwa bwa Perezidansi bukomeza buvuga ko “Abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ku kurushaho gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n’ubucuruzi.”
Muri Mata umwaka ushize, Leta y’u Rwanda n’iya Cuba zashyize umukono ku masezerano afungura ingendo zo mu kirere azatuma urujya n’uruza ry’abantu n’ibicuruzwa byoroha hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste na Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda, Tania Perez Xiques.
Ni amasezerano yakomotse ku biganiro byabaye mu mezi yari ashize hagati y’inzego zishinzwe ibigo by’indege za gisivile, byabereye muri Colombia mu Ukuboza 2021.
G77 ni ihuriro ry’Umuryango w’Abibumbye ribarizwamo ibihugu 134 biri mu nzira y’amajyambere, aho rigamije guteza imbere inyungu z’ubukungu bw’abanyamuryango.
Ku munsi wa mbere w’inama ry’iri huriro, Perezida Kagame yagaragaje ko hakiri icyuho mu buryo abatuye isi bagerwaho n’ikoranabuhanga bikagira ingaruka ku bihugu bikennye mu gushakira ibisubizo ibibazo byihutirwa.
Ibi byatumye u Rwanda rushyira imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuzana amavugurura agamije kuziba icyuho mu bushobozi bw’abakozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!