Umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Kagame ukomeje kugaragarira mu nzego zitandukanye uhereye ku mibanire myiza n’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire myiza.
Ubu ku buryo budasubirwaho, ibihugu byombi byemeranyijwe gukuraho gusoresha kabiri ku birebana n’imisoro ku musaruroro.
Ibi byashimangiwe n’igazeti ya Leta yasohotse ku wa 2 Kanama 2023, igaragaza itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Cotonou muri Bénin, ku wa 15 Mata 2023.
Ni amasezerano impande zombi zivuga ko agamije kuvugurura no guteza imbere imikoranire mu rwego rw’ubukungu ku bihugu byombi ndetse n’abaturage babyo bakazabyungukiramo.
Aya masezerano agizwe n’ingingo 31 zigamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, aho abaturage babyo barebwa cyane n’aya masezerano kimwe n’ibigo bikorera muri ibyo bihugu.
Biteganyijwe ko kandi azakurikizwa ku misoro ku nyungu zashyizweho mu izina ry’igihugu cyagiranye amasezerano, imitwe ya politiki cyangwa ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gukusanya.
Ayo masezerano kandi areba imisoro ku musaruro wose cyangwa ku bintu byinjiza, harimo imisoro ku nyungu ziva ku mutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa, imisoro ku mubare rusange w’imishahara cyangwa ubundi bwoko bwose bwishyurwa n’amasosiyete ndetse n’imisoro ku nyungu z’ishoramari.
Ingingo ya munani yerekana ko mu birebana n’ubwikorezi indege cyangwa amato na kontineri bizajya bisorera rimwe mu gihugu runaka.
Kugeza ubu muri Bénin habarizwa Abanyarwanda 200 mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’iki gihugu aho harimo n’abahawe imyanya ikomeye mu buyobozi.
Nka Nyamulinda Pascal wayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) yashyizwe ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP) naho Richard Dada ari mu gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!