00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burusiya byemeranyije kwigisha no kumvisha abaturage ibyiza by’ingufu za nucléaire

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 March 2019 saa 08:07
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu cyitwa Rosatom, basinyanye amasezerano yo guhugura, kwigisha abakozi ibijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire no kumvisha abaturage ibyiza byazo.

Yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda, Amb. Gatete Claver na Nikolay Spas Sky ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Rosatom.

Aya masezerano ateganya uburyo icyo kigo kizafasha u Rwanda gutera imbere mu gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa by’amahoro, by’umwihariko rukagira abafite ubumenyi bwo kuzikoresha kandi kigafasha abanyarwanda kumva ko izo ngufu zidakoreshwa gusa mu bikorwa bisenya.

Mu buryo bwo guhugura abakozi, impande zombi zemeranyije gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho mu burezi, kongerera abakozi ubumenyi bwo gukoresha ingufu za nucléaire n’ubwo gukora mu nganda zifitanye isano nazo.

Ateganya n’imikoranire hagati y’ibigo byigisha ikoreshwa ry’izo ngufu, gutegura amahugurwa y’igihe gito, guhugura abarimu, guteza imbere uburezi bwihariye kuri izo ngufu, kuba hari abanyeshuri bo mu Rwanda bajya kubyigayo n’ibindi.

Mu buryo bwo kumvisha abaturarwanda ko ingufu za nucléaire hari ibyiza zifite, impande zombi zemeranyije kuzakorana mu gutegura abaturage, kubibumvisha no gutegura ibiganiro n’itangazamakuru.

Mu byo bazabwirwa harimo ikoranabuhanga ryifashisha ingufu za nucléaire n’uko bikoreshwa, kungurana ibitekerezo hagati y’abanyamakuru, inzobere, abarimu, abanyeshuri n’ibigo byabiteguye.

Ubufatanye bw’u Rwanda n’ikigo cya Rosatom si bushya kuko mu Ukuboza 2018 habayeyo gusinya amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bw’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

U Burusiya bwiteguye gufasha u Rwanda mu bukangurambaga bujyanye n'ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages