00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Burundi byahuriye mu biganiro ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukwakira 2020 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziri mu biganiro ku mubano w’ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ibi bihugu.

Ni ibiganiro birimo kuba kuri uyu wa Kabiri mu mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.

Bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, kugeza aho mu minsi ishize hasakaye amajwi y’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Pierre Nkurikiye, asaba abaturage ko igihe babonye umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bagomba guhita batungira ubuyobozi agatoki.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahungabanye cyane mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigateza imvururu zatumye abaturage benshi bahunga, barimo benshi bahungiye mu Rwanda.

Nyuma ya kudeta (coup d’état) yapfubye, u Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi, mu gihe u Rwanda narwo rwakomeje gushinja u Burundi gushyigikira imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yakunze kugaba ibitero muri iki gihugu inyuze mu ishyamba rya Nyungwe, rifatanye n’irya Kibira mui Burundi. Ni imitwe irimo FLN, FDLR n’indi.

Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’iminsi mike u Rwanda rufashe abarwanyi 19 ba RED Tabara, biyemereye ko bari bamaze iminsi mu mirwano na Leta y’u Burundi.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari icyizere ko ubuyobozi bushya mu Burundi bwazana impinduka mu mubano w’ibihugu byombi, nubwo Perezida w’u Burundi aheruka kumvikana avuga ko atabana n’igihugu “cy’icyiyorobetsi”.

Intumwa z'u Rwanda n'u Burundi zahuriye mu biganiro i Nemba
Minisitiri Albert Shingiro agera ku ruhande rw'u Rwanda ku mupaka wa Nemba, ahabereye ibiganiro
Minisitiri Biruta yakira mugenzi we w'u Burundi Albert Shingiro mbere y'ibiganiro
Dr Biruta yavuze ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi ari ingenzi ku buzima bw'abaturage b'ibihugu byombi
Intumwa ku mpande zombi zagaragaje ko ibi biganiro ari ingenzi
Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga, Dr Vincent Biruta, harimo Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Iperereza n'Umutekano, Maj Gen Joseph Nzabamwita na Shakilla Umutioni, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ushinzwe Afurika
Minisitiri Shingiro aganira na mugenzi we Dr Biruta, bagana mu biganiro mu muhezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .