U Rwanda n’u Bwongereza biri mu biganiro bigamije kunoza ubucuruzi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Kanama 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu biganiro n’u Bwongereza bigamije gukomeza kunoza ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Michel Sebera, yabwiye The East African, ko u Rwanda rwifuza amasezerano mu gihe runayoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’u Burasirazuba, EAC, nawo uri mu mishyikirano y’ubucuruzi n’u Bwongereza izagenga ubucuruzi nyuma ya Brexit.

Ubucuruzi hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda busanzwe bugengwa n’amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Mu myaka itanu ishize, ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwateye imbere kuko u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19.8$ mu mwaka ushize bivuye mu Bwongereza. Ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 9$ mu 2015 na miliyoni 18.5$ mu 2018.

U Rwanda kandi rwakubye kabiri ibyo rwoherezayo, biva kuri miliyoni 4.8$ mu 2018 bigera kuri miliyoni 10$ mu mwaka ushize.

Ibi bituma u Bwongereza buza mu bihugu bitanu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Busuwisi, Congo Kinshasa na Pakistan.

U Rwanda rwakuye muri ibi bihugu agera kuri miliyoni 193$ mu mwaka ushize, hafi 80% by’ibyo rwohereje hanze.

Ibigo by’ubucuruzi bibarirwa mu 150 by’u Bwongereza na byo byashoye mu Rwanda, aho imari yabyo ingana na miliyoni 240$.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga na Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson ubwo yitabiraga inama ya Commonwealth yabereye mu Mujyi wa London mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .