U Rwanda ku mwanya wa 64 ku Isi mu bihugu bifite internet ya telefone ihendutse

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwo mu Bwongereza ruzobereye mu bijyanye n’ibiciro bya Internet, Cable, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa 11 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’uwa 64 ku Isi mu bihugu bifite internet ikoreshwa kuri telefone ihendutse.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko impuzandego y’igiciro cya Gigabyte (GB) imwe mu Rwanda ari 1 346 Frw, kikaba kiri munsi ho inshuro zisaga eshanu ku giciro mpuzandego cya GB imwe ku Isi yose aho kibarirwa ku asaga 4800 Frw.

Bimwe mu bituma igiciro cya internet kijya hasi ubu bushakashatsi bwavuze ko harimo urugero rw’ibikorwaremezo byashyizweho bifasha abantu gukoresha internet kuri telefone ndetse n’umubare w’abayikoresha.

Mu byagendeweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo kandi uburyo igihugu cyemera ihangana ku isoko hagati y’ibigo bicuruza internet, aho mu Rwanda ubu bimaze kugera kuri 25.

Uretse u Rwanda ibindi bihugu byo muri Afurika byagaragajwe nk’ibifite internet ikoreshwa muri telefone ihendutse harimo Kenya iri ku mwanya wa 42 ku Isi, Nigeria iri ku mwanya wa 58 na Afurika y’Epfo iri ku mwanya 148.

Mu gace Somalia irimo niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira internet ikoreshwa muri Telefone ihendutse aho igiciro cya GB imwe ari 477$.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bihugu bifite internet ikoreshwa muri telefone ihenze ku Isi harimo São Tomé and Príncipe na Bermuda aho GB imwe igura asaga 27000Frw, Nauru igura asaga 29000 Frw n’Ibirwa bya Falkland aho 1GB igura 39000 frw

Ku Isi yose u Buhinde nibwo bukomeje kuza imbere mu bihugu bifite Internet ya telefone ihendutse kuko impuzandego y’igiciro cya GB imwe ari 0.09$ angana na 85Frw.

U Buhinde buza imbere y’ibihugu byateye imbere nk’u Budage buri ku mwanya wa 141 ku Isi, Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ziri ku mwanya wa 188, u Burusiya buri ku mwanya wa cyenda n’u Bushinwa buri ku mwanya wa 12.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 64 ku Isi mu bihugu bifite internet ikoreshwa kuri telefone ihendutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .