00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu bihugu bya Afurika byorohereza abashaka Viza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 December 2023 saa 11:38
Yasuwe :

U Rwanda, Gambia, Seychelles na Bénin byaje imbere ku rutonde rushya rw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byorohereza abashaka icyemezo cyemerera umuntu kuba by’agateganyo mu kindi gihugu, kizwi nka ‘Visa’.

Uru rutonde ruri muri raporo ‘Africa Visa Openness Index’ yateguwe na Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ybumwe ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Yasohotse tariki ya 12 Ukuboza 2023.

Ni raporo y’impapuro 52 igaragaza ubushakashatsi izi nzego zombi zihuriraho, bwerekana uko ibihugu byo muri Afurika byakira Abanyafurika, ikagereranya uko ibihugu byorohereza abacuruzi na ba mukerarugendo baturuka kuri uyu mugabane.

Iyi raporo iragaragaza ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba mu 2016 rwarahaye Visa Abanyafurika 90%, naho 10% basigaye rubakira rutazibasabye hashingiwe ku bufatanye rufitanye n’ibihugu byabo.

Yagarutse kandi ku buryo mu 2018, u Rwanda rwongereye ibihugu bya Afurika rwakuriyeho ‘Visa’, uko muri Werurwe 2020 rwatangaje ko rugiye gukuraho Visa ku Banyafurika bose bashaka kurubamo iminsi itarenga 30.

Igira iti “Ibi byoroheje umutwaro w’urugendo ku batuye mu bihugu bya Afurika basabwaga gushaka Visa. Byanahaye agaciro intego y’iki gihugu yo gushyira mu bikorwa gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe yo gufasha abantu kugenda mu bwisanzure no kubaha uburenganzira bwo gutura no kuba ahantu. U Rwanda ni cyo gihugu muri bine cyayisinye, kinayiha agaciro.”

Ibikubiye muri iyi raporo birashimangira ubutumwa Perezida Paul Kagame yahaye abari bitabiriye inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023.

Hari tariki ya 2 Ugushyingo 2023, Perezida Kagame yibutsa ko buri Munyafurika ushaka kuza mu Rwanda ko nta ‘Visa’ asabwa.

Yagize ati “Umunyafurika wese yafata indege, akaza mu Rwanda buri uko abishatse kandi ntabwo azishyura ikintu na kimwe kugira ngo yinjire mu gihugu cyacu. “

Iyi raporo iragaragaza ko ibihugu 20 bihagaze neza. Ibirimo Libya, Sudan, Guinée Equatoriale na Eritrea byo biri inyuma.

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byorohereza Abanyafurika kubona viza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages