The Sun yatangaje ko uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda hakoreshejwe indege isanzwe itwara abagenzi ndetse akaba afite inkomoko muri Afurika. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaje mu Rwanda ku bushake bwe, akaba yarahawe ibihumbi 3 by’ama-pound, ajya kungana na miliyoni 4,8 Frw.
Bivugwa ko uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda ku wa Mbere nimugoraba, nyuma y’uko mu mpera za 2023 yabuze ibyangombwa bimwemerera gukomeza gutura mu Bwongereza.
Ishyaka rya Labour Party ridashyigikiye iyi gahunda ryamaze gutangaza ko Leta yihutiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda mbere y’amatora mu nzego z’ibanze ategerejwe kuri uyu wa Kane mu Bwongereza, icyakora Leta ikemeza ko kuba Umwimukira wa mbere yuriye indege imuganisha i Kigali, ari ikigaragaza ko iyi gahunda ishoboka kandi izatanga umusaruro.
BBC ivuga ko nibura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izatangirana n’abantu 5700 bamaze kwemerwa na Leta y’u Rwanda, aho abarenga gato 2000 bashobora guhita bategurwa vuba ndetse bakoherezwa mu Rwanda. Ni gahunda ishobora kuzatangira muri Nyakanga uyu mwaka.
Umuvugizi wa Leta Wungirije, Allain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko u Rwanda rutaramenya neza umubare w’abimukira ruzakira, gusa avuga ko mu gihe cyose baramuka bazanywe mu gihugu, imyiteguro yo kubakira yarangiye ku buryo nta kibazo na kimwe bashobora kugira, hakurikijwe ibiri mu masezerano hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.
Mu mwaka ushize, n’ubundi abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bagera ku bihumbi 19, bavanywe muri icyo gihugu ku bushake.
Muri rusange, abimukira bari mu cyiciro cy’abazoherezwa mu Rwanda, nk’uko The Japan Times yabitangaje, ni abanjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko kuva nibura ku itariki ya 1 Mutarama 2022.
Kuva icyo gihe, abarenga ibihumbi 50 binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!