Muri iyi gahunda u Bwongereza buha buruse abanyeshuri b’abahanga bo mu bihugu 144 zo kwiga muri Kaminuza zabwo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yakiraga aba banyarwanda bagiye kwiga, yasobanuye ko intego y’iyi gahunda ari ugushyigikira iterambere ry’ibihugu.
Yagize ati “Ku banyeshuri b’u Rwanda, turifuza ko bagarutse bazifashisha ubumenyi bahakuye mu nyungu z’igihugu. Icyo nifuza cya mbere ni iterambere ry’u Rwanda.”
Abanyarwanda baziga amasomo y’itumanaho, ubwubatsi, ubucuruzi, amategeko, iterambere, ubuzima, kwita ku butaka n’ibidukikije n’ayandi mu gihe cy’umwaka uhereye muri Nzeri.
U Bwongereza buzabatangaho amapawundi asaga ibihumbi 417.
Bamwe muri bo biyemeje kuzazana impinduka mu itangwa rya serivisi, isuku, kurengera ibidukikije n’ibindi bizamura ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Giraso Jo Christa ugiye kwiga ibijyanye no gutunganya ibidukikije n’inyubako, yavuze ko bizamufasha kugira uruhare mu kongera ubwiza bw’igihugu.
Ati “Gutunganya neza ahari inzu, ibikorwa remezo, ahahurira abantu benshi, muri pariki cyane cyane ko u Rwanda ruteza imbere ubukerarugendo. Ubukerarugendo n’ubwiza bw’igihugu tugomba kuburyoshya kurushaho.”
Shumbusho Yvette ugiye kwiga ibijyanye n’imenyekanishabikorwa n’itumanaho, yavuze ko bizamufasha guhindura byinshi muri uyu mwuga usanzwe ukorwa ariko atari ku rwego ruhagije.
Ati “Ntabwo turasobanukirwa neza gukoresha imenyekanishabikorwa n’itumanaho mu buzima bwa buri munsi. Abakunze kubikoresha ni abikorera ariko ntabwo dufite benshi babikora muri Leta.”
Umwe mu batumirwa, Stella Ford Mugabo, wahoze ari Minisiteri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, yabasabye kwita ku byo bagiye kwiga batekereza icyo bazakora bagarutse gihindura ubuzima bw’Abanyarwanda.
Gahunda ya Chevening buri mwaka itanga buruse zirenga ibihumbi 17, zihabwa abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, b’abahanga, bamaze nibura imyaka ibiri mu kazi kandi bazisabye.



















TANGA IGITEKEREZO