Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Manchester barimo gutegura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gikorwa kizaba ku wa gatandatu tariki ya 20 Mata ahitwa Eccles.
Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kiba buri mwaka mu gihugu cy’u Bwongereza mu ntara zitandukanye, ikizabera i Manchester kizarangwa n’urugendo ruzaturuka Market Street rugana Manchester Picadilly, hagamijwe kwereka Abongereza ndetse n’abandi batuye muri uyu mujyi usanzwe ari umwe mu mijyi ituwe n’abanyamahanga benshi mu bwongereza, ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma y’uru rugendo, hateganijwe ibiganiro, ubuhamya bwa bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri uyu mujyi, ndetse n’amasengesho yo gusabira no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nk’uko bitangazwa na Henri Jado Uwihanganye, umunyeshuri wiga muri Manchester University, akaba ari mu itsinda ry’Abanyarwanda ritegura iki gikorwa, hatekerejwe gukora urugendo kuko Manchester isanzwe ifatwa nk’umwe mu mijyi y’u Bwongereza ituwe n’abantu b’ingeri zose baturuka ku Isi hose.
Uwihanganye asanga iki gikorwa kizarushaho gutuma abatuye uyu mujyi bamenya amateka yaranze u Rwanda, bakayasobanukirwa, bakarushaho guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no guharanira ko bitazongera ukundi ku Isi.
Iki gikorwa kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Manchester. Noel Ntakirutimana Umuyobozi w’Umuryango uhuza Abanyarwanda “Greater Manchester” na Claude Gasana Umuhuzabikorwa akaba n’umuyobozi wungirije, batangaza ko ku nshuro ya mbere iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu barenga ijana, akaba avuga bizeye ko noneho kizitabirwa na benshi kurushaho uyu mwaka.
Kikazitabirwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi z’uyu mujyi, iz’Ambasade y’u Rwanda, inshuti nyinshi z’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.
Barasaba abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batuye mu nkengero z’uyu mujyi wa Manchester nka Liverpool, Bolton, Leeds, Wigan, Blackburn n’ahandi, kuza kwifatanya na bo muri iki gikorwa.
Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango uhuza Abanyarwanda ukorera i Manchester, usanzwe ugira Abanyarwanda benshi mu baba mu bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO