00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: U Rwanda ruzasangiza amahanga ubunararibonye mu gucunga ibiza

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 10 March 2015 saa 02:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi agiye kwitabira inama mpuzamahanga izunguranirwamo ibitekerezo byo gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza, izabera i Sendai mu Buyapani muri uku kwezi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa, kuri uyu wa kabiri nibwo yashyikirije ubutumire Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Ambasaderi Ogawa avuga ko iyi nama ari ingirakamaro cyane kuko amahanga azahurira hamwe, agahanahana ubunararibonye mu gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Ogawa yemeza ko by’umwihariko u Rwanda ruzahavoma ubumenyi buhagije bwunganira ubwo rusanganwe mu gukumira Ibiza, by’umwihariko inkuba zimaze iminsi zitwara ubuzima bw’abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Charles Muligande, yasobanuriye itangazamakuru ko u Rwanda rwatumiwe muri iyi nama ya batatu nk’umunyamuryango wa Loni, kugira ngo rwigire ku bandi, ariko by’umwihariko nk’igihugu kigeze ku ntambwe ishimishije mu kurwanya Ibiza, gisangize ubunararibonye ibindi bihugu.

Yagize ati “U Rwanda ruzajyayo kugira ngo rurebe ibyo ibindi bihugu bigenda bikora mu kurwanya ibiza, ariko kandi runasangize ibyo bihugu bizaba biriyo ubunararibonye narwo rufite muri ibyo.”

Muri iyi nama izaba hagati y’itariki 14 na 17 Werurwe, u Rwanda rwiteze kuzahahurira n’ibindi bihugu bifite ubunararibonye bwinshi mu guhangana n’ibiza nk’u Buyapani buzobereye iby’imitingito n’imyuzure bitahasiba, ariko kandi mu buryo bw’umwihariko ruzahahurira n’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo byazengerejwe n’inkuba, bityo bifiye ubumenyi buhagije mu kuzirinda.

Amb. Muligande yemeza ko abazaba bahagarariye u Rwanda muri iyi nama bazagirana ibiganiro n’abazaba baturutse muri ibyo bihugu, ibiganiro bishobora no kuvamo umuti urambye w’inkuba zikunze kwibasira uturere dutandukanye mu Rwanda, cyane mu karere ka Rutsiro.

Ati “Intumwa z’u Rwanda zizaba zihari zishobora kuganira n’intumwa zibindi bihugu bakareba ese bo babikora bate kugira ngo birinde inkuba.”

Inama nk’iyi zimaze kuba uko ari eshatu zose zabereye mu Buyapani, nk’igihugu gikunze kugaragaramo Ibiza by’ubwoko butandukanye, ariko kinafite ubumenyi buhagije mu guhangana n’ibyo biza.

Uretse ubutumire, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda kandi yanaganiriye na Minisitiri w’Intebe ku mubano usanzwe uranga ibihugu byombi, ahanini ushingiye ku bufatanye mu bikorwa by’iterambere.

U Buyapani busanzwe bufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo ikoranabuhanga aho bafashije mu kubaka ishuri ry’ikoranabuhanga Tumba College of Technology riri mu karere ka Rulindo, imishinga y’ubuhinzi bwifashisha kuhira, ibikorwa remezo n’ibindi.

Amb. Charles Muligande

Amafoto: Primature

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages