Iyi mfashanyo itanzwe muri gahunda ya JICA yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, yitezweho gushoboza abahinzi gukomeza ubuhinzi bw’imboga, dore ko ari ikiribwa cy’ingirakamaro kandi gikenerwa na benshi, yaba abo mu mujyi n’abo mu byaro.
Imbogo zizibandwaho ni imiteja, ibitunguru, inyanya, karoti, amashu, puwavuro n’izindi, zikazahabwa abahinzi bo mu turere 18 tw’igihugu kugira ngo bashobore gukomeza ubuhinzi bw’izo mboga.
Muri rusange, ubu buhinzi bwose buzakorerwa kuri hegitari 4 200, JICA ikazatanga imbuto zizahingwa kuri kimwe cya kabiri cy’ubwo buso, abahinzi na bo bishakire imbuto zisigaye kugira ngo iki gikorwa barusheho kukigira icyabo, bityo banarusheho kukitaho.
Muri buri karere, abahinzi bazahugurwa ku buryo bwiza bazakoramo ubuhinzi bwabo, hifashishijwe amasomo n’ubumenyi byatanzwe muri gahunda ya SMAP.
JICA imaze imyaka 10 iteza imbere ubuhinzi bugamije isoko mu Rwanda, ibyanazamuye inyungu y’abahinzi bato mu gihugu. Ibikorwa rero byo gutanga imbuto ku bahinzi bizabafasha gukomeza umurimo wabo muri ibi bihe bitoroshye bya Coronavirus, bikazanatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu byaro no mu mijyi bitazamuka mu buryo bukabije kuko umusaruro utazagabanuka.
Muri iki gikorwa, JICA izatanga imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro utubutse, ari na ho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) izahera yigisha abahinzi akamaro k’imbuto zitanga umusaruro utubutse, karimo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro ujyanwa ku isoko, bityo n’urwunguko rukazamuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!