00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani: Abana bavuka ku mwaka baragabanyutse bikomeye

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 5 June 2025 saa 01:41
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Buyapani yatangaje ko umubare w’abana bavuka buri mwaka ukomeje kugabanyuka, aho mu 2024 abavutse bri munsi y’ibihumbi 700 nyamara bitarigeze bibaho mu mateka.

Ni ibyasohotse muri raporo yashyizwe hanze ku wa 4 Kamena 2025, igaragaza ko mu 2024, abana bavutse ari 686.061 bakaba baragabanyutseho 5,7% ugereranyije na 2023.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu mubare uri hasi cyane ugereranyije n’iyindi myaka yose, kuva iki gihugu cyatangira kubika imibare y’abana bavuka buri mwaka mu 1899.

Iyi ni inshuro ya 16 yikurikiranya mu Buyapani umubare w’abana bavuka ugabanyuka, bikaba biteye impungege muri iki gihugu kuko babona ko umubare w’abaturage ugenda urushaho kuba muto.

Minisitiri w’Intebe, Shigeru Ishiba, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye ariko kitavugwaho cyane, gusa yasezeranyije gushyiraho uburyo bushya bwo koroshya akazi bigafasha ababyeyi kurera abana, kugira ngo hatagira abatinya kubyara kubera ko umwanya wo kurera abana ari muto.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu byo muri Asia cyibasiwe n’ikibazo cy’umubare w’abaturage ugenda ugabanyuka ndetse no kugira abaturage bakuze benshi. Ibindi bifite iki kibazo ni Koreya y’Epfo n’u Bushinwa aho bishishikariza abaturage kubyara.

Impuguke zo zivuga ko guverinoma yashyira ingamba mu gushishikariza urubyiruko gushaka kuruta gushishikariza abasanzwe bubatse ingo kubyara.

Mu Buyapani urubyiruko rutinya gushaka kubera gutinya kubyara bitewe n’ibibazo by’isoko ry’umurimo, ibiciro biri hejuru ndetse n’abagore bashyize imbere akazi kuruta kumva ko bajya mu rugo bakarera abana.

Bivugwa ko abaturage b’u Buyapani bashobora kugabanyuka bakava kuri miliyoni 124 bakagera kuri miliyoni 87 mu 2070, 40% byabo bakazaba bafite imyaka irenga 65.

Umubare w'abana bavuka mu buyapani bakomeje kugabanyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages