Rusesabagina,yakomwe mu nkokora n’Abanyarwanda ubwo yari agiye kugororerwa n’ Abayobozi b’Umujyi wa Torino mu Butaliyani, mu gikorwa bari bamugeneye guhabwa Ubwenegihugu bw’icyubahiro bw’ U Butaliyani.
Kuwa 3 Ugushyingo 2014, inama ngarukamwaka y’ubutegetsi bw’Umujyi wa Torino yarateranye isuzuma igikorwa cyo kugororera abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Mu bemejwe bagombaga kugororerwa, harimo Paul Rusesabagina, wagombaga guhabwa Ubwenegihugu nk’ishimwe ry’umugabo w’umunyakuri (Juste).
Paul Rusesabagina, yatoranyijwe hagendewe kuri filimi “Hotel Rwanda” avugwamo, igaragaza ubuzima bw’abo yiyitirira ko yarokoreye muri “Hotel des Milles Collines”.
Nyuma yo kumenya ko Umujyi wa Torino ugiye guha ubwenegihugu bw’icyubahiro Paul Rusesabagina bagendeye kuri iyo filimi, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Butaliyani, mu Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi, babyamaganiye kure, boherereza ubutumwa abayobozi b’icyo gihugu mu rwego rwa za Minisiteri no mu nzego z’ubuyobozi bw’uwo Mujyi.
Inkuru itugeraho iturutse mu Banyarwanda baba mu Butaliyani, iravuga ko Ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabaye buhagaritse icyo gikorwa cyo kugororera Rusesabagina, cyagombaga gukorwa tariki ya 23 Mutarama 2015.
Bumwe mu butumwa Umunyamakuru w’Umutaliyani Witwa Giuseppe CAMPIDONICO yoherereje Umuyobozi w’Umujyi wa Torino na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Butaliyani
"Nyakubahwa Fassino, nitwa Giuseppe CAMPIDONICO nkaba ndi mu rugaga rw’abanyamakuru kuva muri 1995, nasomye ibyo Umujyi wa Torino urimo gutekereza guha ubwenegehugu ku rwego rw’ubutwari umugabo witwa Rusesabagina.
Kuva mu myaka myinshi ngenda mu Rwanda, nzi amateka yarwo kuva mu myaka makumyabiri rwagerageje kongera kuvuka ruvuye mu muyonga.
Ibyo mvuga rero ni uko Umujyi wa Torino utakagombye guha icyubahiro umuntu hagendewe ku bintu bya hollwood n’ubucuruzi, mukamugira umunyakuri (juste).
Uwo mugabo Rusesabagina, twifashishije ubuhamya bw’abari muri Hotel des milles collines, hano twita Hotel Rwanda, ntabwo yitwaye nk’uko biri muri film, ntabwo ari byo kuko abari bahari yabafataga nk’abakiliya, utarishyuraga byarangiraga amuhaye interahamwe.
Nasobanura neza ko yari yarahawe amategeko na Sabena (nyiri Hoteli) yo kutishyuza impunzi nk’uko bigaragara muri fax. Mbasabye mbubashye kongera kwiga ku cyemezo mwafashe.
Mbasabye kandi ko nimugira uwo mwongera gutekereza guha uriya mudali, mwajya mubaza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, wageregeje gukora uko ashoboye akagarura amahoro aguhuza abantu bakabana mu mahoro agaha agaciro Abanyarwanda, akabaha icyizere cy’ejo hazaza.
Ageregeza kuzamura ubukungu n’umutekano by’igihugu ndetse atirengagije abategarugori.
Ndabashimiye kandi niteguye kubaha ibindi bisobanuro ku byo mwashaka kumenya byisumbuyeho.



















TANGA IGITEKEREZO