Leta y’u Burundi iri kwishyuza Abanyarwanda 335 bari mu Rwanda amafaranga arenga miliyoni 60 z’Amanyarwanda, bari barahawe nk’inguzanyo ubwo babagayo.
Abo bantu bahoze, bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye baza guhabwa inguzanyo n’ikigo cyitwa Fonds de Solidarité des Travailleurs de l’Enseignement "FSTE", ariko batahutse mu Rwanda baterera agati mu ryinyo.
Ku wa Gatanu, itsinda ry’Abarundi rirangajwe imbere na Anicet Niyongabo, umuyobozi Mukuru mu biro bya Visi Perezida w’u Burundi ryagejeje dosiye ikubiyemo iki kibazo n’ibindi nkabyo itsinda ryo mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Niyongabo yavuze ko aba Banyarwanda batashye batarangije kwishyura iyi nguzanyo bari bagurijwe na FSTE none bakaba baje gusaba Leta y’u Rwanda kubishyuza.
Yagize ati “Leta y’u Rwanda irabazi, aho bari, aho bakora, twasabye Leta y’u Rwanda ko bishyura.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya madosiye yakiriwe n’abahagarariye Ambasade z’ibihugu byombi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi, RSSB.
Mu izina ry’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Minaloc, Burasanzwe Oswald, yabwiye IGIHE ko impande zombi zimaze iminsi ziganira kuri iki kibazo kandi ko zifuza ko cyarangira.
Gusa Burasanzwe avuga ko imwe mu mbogamizi bahuye nayo ari uko hari abo basanze batakiba mu Rwanda, ariko atanga icyizere ko bari gukora ibishoboka byose ngo ayo mafaranga azishyurwe.
Uretse aba, hari n’Abarundi bari gusaba Leta y’u Rwanda ko yabaha imwe mu mitungo itimukanwa yabo basize mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, hari n’Abarundi 11 nabo bari gusabwa na Leta y’u Rwanda kwishyura miliyoni zirenga 72 z’Amanyarwanda barimo umwenda banki zo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO