00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi bwiyemeje kugwa inyuma ya Ukraine mu gihe Trump na Putin bategura inama

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 10 August 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bakomeje gushyira igitutu ku Burusiya mbere y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahura na Perezida Vladimir Putin, mu nama bivugwa ko izabera muri Alaska muri Amerika.

Ku wa 9 Kanama 2025, Ni bwo hasohotse itangazo risinyweho n’ibihugu birimo u bufaransa, u Butaliyani, u Budage, Pologne u Bwongereza ndetse na komisiyo y’u Burayi, riza mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye kitazigera giha uduce tw’igihugu u Burusiya nk’inzira y’amahoro.

Iri tangazo ryaje ryemeza ko umugambi wo kuganira hagati ya Trump na Putin hagamijwe kurangiza intambara yo muri Ukraine ukwiye, ariko bavuga ko Kyiv ikwiye gukomeza gushyigikirwa no gusunika u Burusiya kugira ngo habeho amahoro arambye.

Trump wasezeranyije kurangiza iyi ntambara, ateganya guhura na Putin taliki 15 Kanama 2025, avuga ko impande zombi ziri hafi kumvikana ku masezerano ashobora kurangiza intambara.

Ibizaba bikubiye mu masezerano ntibiratangazwa, ariko Trump yavuze ko azaba arimo guhana bimwe mu bice by’ubutaka ku nyungu z’impande zombi, ibyasaba Ukraine gutanga igice kinini cy’ubutaka bwayo, Ibintu Zelenskyy n’abafatanyabikorwa be b’Abanyaburayi badakozwa.

Mu itangazo bahuriyeho Abayobozi b’u Burayi bavuze ko inzira yonyine yo kurangiza intambara ari ukuganira binyuze muri dipolomasi, gufasha Ukraine, no gushyira igitutu ku Burusiya.

Bongeraho ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro agomba kurinda umutekano wa Ukraine n’u Burayi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yashimye iri tangazo, avuga ko iherezo ry’intambara rigomba kuba irikwiye kandi ashimira abahagaze ku ruhande rwa Ukraine ku nyungu z’umutekano w’ibihugu by’u Burayi.

U Burayi bwiyemeje kugwa inyuma ya Ukraine mu gihe Trump na Putin bategura inama
Trump ateganya guhura na Putin i Alaska ku wa Gatanu, mu nama igamije gukemura Intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages