00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burasirazuba: Abayobozi bahawe igihe ntarengwa ku kibazo cy’abatagira imisarani

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 December 2016 saa 08:32
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y’abaturage no kurengera abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yasabye abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’u Burasirazuba, gufasha abaturage batishoboye kubaka imisarani no kurwanya umwanda bitarenze uku kwezi.

Ibi yabibasabye ku wa 21 Ukuboza 2016, mu biganiro byamuhuje n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku rw’intara.

Mukabaramba yabasabye gukoresha amafaranga yo kwita ku batishoboye n’imiganda mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umwanda.

Ati “ Kubera iki mutakoresheje imiganda ngo mubafashe? Hari amafaranga yo gufasha abakene, kubera iki mutayakoresha? Wasobanura gute ko umuntu abaho nta musarani? Ziriya raporo mwohereza muvuga ngo 10% bafite imisarani itameze neza, irindi 10% ntayo, mugatinyuka mukabyohereza!”

Yabwiye abo bayobozi ko bagomba gukora uko bashoboye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017 iki kibazo ntikizongere kuvugwa.

Yagize ati “Ku isuku, abo bantu muvuga ngo ntibafite imisarani, guhera mu kwezi kwa mbere, raporo muzatanga ntimuzabishyiremo.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse kuri gahunda za Leta zikurikiranwa n’aba bakozi zashyizweho ngo zizamure imibereho y’abaturage ariko zikaba zikivugwamo ibibazo nka VUP, Ubudehe n’izindi, maze abasaba gukoresha imbaraga kugira ngo ibi bibazo birangire.

Abashinzwe imibereho myiza mu nzego zinyuranye basabwe no gukoresha imiganda mu kubakira abatishoboye ubwiherero
Dr Mukabaramba yasabye aba bayobozi bakihutira kurangiza ikibazo cy'umwanda aho bayobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages