00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abanyeshuri basobanuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ubugeni

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 April 2025 saa 12:37
Yasuwe :

Abanyeshuri barenga 600 bo mu Buhinde bifatanyije n’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam mu Mujyi wa New Delhi, basobanurirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubugome.

Icyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangiye ku wa 7 Mata 2025 mu Rwanda, ariko n’ibihugu byose byo ku Isi biri mu Muryango w’Abibumbye bisabwa kuzirikana iyi tariki.

Mu Buhinde, abanyeshuri barenga 600 bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubukana yakoranywe.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde rivuga ko “ibihangano [bishushanyije] bigaragaza amateka ya Jenoside n’uburyo u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere" aribyo byifashishijwe mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ibikorwa byo kwibuka bikomeza mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’Isi bagendeye ku matariki y’umwihariko bazirikana kugeza iminsi 100 irangiye.

Abanyeshuri bari bitwaje ibihangano bisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umwanya wo gusobanura ibihangano byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .