00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Hasohotse integanyanyigisho ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 20 December 2013 saa 07:54
Yasuwe :

Ikigo cyo mu Bufaransa cyigisha “Iya kure” kizwi ku izina rya «CNED: Centre national d’enseignement à Distance » cyasohoye integanyanyigisho irimo umutwe « Chapitre » ugaragaza amateka y’u Rwanda, aho berekana ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakozwe n’Abatutsi bayikorera Abahutu.
Nyuma yo kumenya iby’iyi nyandiko, Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi –IBUKA, ishami ryo mu Bufaransa, wababajwe bikabije n’iki gikorwa kigamije gupfobya Jenoside (…)

Ikigo cyo mu Bufaransa cyigisha “Iya kure” kizwi ku izina rya «CNED: Centre national d’enseignement à Distance » cyasohoye integanyanyigisho irimo umutwe « Chapitre » ugaragaza amateka y’u Rwanda, aho berekana ko Jenoside yabaye mu Rwanda yakozwe n’Abatutsi bayikorera Abahutu.

Nyuma yo kumenya iby’iyi nyandiko, Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi –IBUKA, ishami ryo mu Bufaransa, wababajwe bikabije n’iki gikorwa kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu ibaruwa IBUKA France yandikiye Minisitiri w’uburezi mu Bufaransa, Vincent Peillon, yasabye ko iyo nteganyanyigisho yakurwa mu mfashanyigisho zo mu Bufaransa, ikareka gukomeza gukwirakwizwa ku Isi, ndetse banasaba ikigo CNED gukosora ayo makosa agamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

IBUKA France ikaba yarahaye kopi y’iyo baruwa Perezida François Hollande na Minisitiri w’ubutabera mu Bufaransa, Taubira.

Iyo baruwa itangira igira iti “N’akababaro kenshi IBUKA France yamenye ko ikigo cyo mu Bufaransa CNED mu mpeshyi yashize cyigishije mu bice bitandukanye ku Isi, ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakozwe n’Abatutsi bayikorera Abahutu.”

IBUKA France ikaba yarasabye Minisitiri Vincent Peillon, gusaba Ihagarikwa ry’ikwirakwizwa ry’iyo nyandiko yose, kwandika mu kinyamakuru basobanura ko iyo nyandiko yahagaze ndetse no gushyiraho uburyo buhamye bwo kwigisha amateka ya Jenoside harimo n’iyakorewe Abatutsi mu 1994.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yakozwe n’intagondwa zo mu bwoko bw’Abahutu. Mu gihe cy’iminsi ijana, Abatutsi bagera kuri miliyoni n’abahutu bamwe na bamwe batavugaga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze kwicwa. Iyi Jenoside yakozwe Umuryango mpuzamahanga urebera ndetse n’u Bufaransa bukaba bwarakunze gushinjwa kugiramo uruhare, dore ko hagiye hakorwa raporo zibigaragaza.

Mu 2010, Uwari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yemeye amakosa y’u Bufaransa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aza mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Sarkozy ntiyigeze asaba imbabazi ndetse ntiyeruye ko u Bufaransa bwahaye imyitozo Interahamwe n’ingabo zakoze Jenoside.

Hagati aho mu 1998, iperereza ryakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko yo mu Bufaransa, ryagaragaje ko Perezida François Mitterrand n’abo bayoboranaga, batitaye ku byaberaga mu Rwanda ahanini bitewe n’inyungu bari bakurikiranye mu karere, ndetse banabogamira ku ntagondwa z’Abahutu zaje no gukora Jenoside.

Nyuma kandi Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe iperereza yaje gukora raporo igaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo raporo yacukumbuwe mu gihe cy’imyaka ibiri, yarimo ubuhamya bw’abantu barenga 600, harimo abakoze Jenoside n’abayirokotse, bose bakaba baragiye bahamya ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu banyepolitiki babwo, abadipolomati n’abayobozi ba gisirikare barimo na Perezida François Mitterrand.

Uwahoze ari Perezida w'u Bufaransa Nocolas Sarkozy, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages