00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: CPCR yibukije Perezida mushya ko hari abakekwaho Jenoside bacyidegembya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 May 2017 saa 11:11
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (CPCR: Collectif des Parties Civiles Rwandaises), ryandikiye Perezida mushya w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rimwibutsa ko muri iki gihugu hakiri abakekwaho Jenoside bacyidegembyayo.

Iri shyirahamwe rivuga ko ubushize ubwo bandikiraga abakandida biyamamarizaga kuyobora u Bufaransa, bakiriye ubutumwa bugaragaza ko Macron ahangayikishijwe n’iki kibazo, bikaba bitanga icyizere ko hari ikizakorwa abagize uruhare muri Jenoside bari kuri ubu butaka bazashyikirizwa ubutabera.

Mu kiganiro Perezida wa CPCR, Alain Gauthier, yagiranye na RBA yavuze ko iyi baruwa yanditswe kugira ngo bamenye icyo Macron atekereza ku butabera bw’abakekwaho Jenoside bari muri iki gihugu.

Yagize ati “ Mbere na mbere, dushaka kumenya niba yemeranya n’urukiko rusesa imanza ku cyemezo cyo kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside ngo baburanishwe kandi barabisabiwe. Turashaka no kumenya niba ateganya kongerera ubushobozi ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu n’urukiko rwisumbuye rw’i Paris, kugira ngo rurusheho gukora mu buryo buhamye.”

Gauthier yakomeje avuga ko mu gihe hashize imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, abantu batatu gusa bakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa aribo baburanishijwe.

Yongeyeho ko ubutabera bw’abakekwaho Jenoside bari mu Bufaransa abona bugenda biguruntege, aho yatanze urugero ku rubanza rwa Ngenzi na Barahira baburanishijwe ibyumweru bisaga icyenda bakongera bakajurira, bivuze ko urubanza ruzongera rugatangira bundi bushya.

CPCR ivuga ko buri Perezida wayoboye u Bufaransa n’abaminisitiri b’ubutabera bose ryabandikiye amabaruwa atagira bakaba baragiye bahabwa igisubizo kigira kiti “Tuzabamenyesha umwanzuro twafashe kuri iki kibazo” ariko kugeza uyu munsi hakaba nta mwanzuro uhamye wigeze utangwa.

Perezida wa CPCR, Alain Gauthier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages