Ethiopia yabisabwe kugira ngo hashakwe umuti urambye ku kibazo cy’umutekano muke muri Tigray watejwe n’umutwe wa TPLF, unatangiye gutera izindi ntara zihana imbibi na Tigray, nk’iya Ahmara ndetse n’iya Afar.
Iri tangazo risohotse nyuma y’aho Perezida Emmanuel Macron agiranye ibiganiro kuri Telefone na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ndetse na Ministiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, kuwa Gatandatu tariki 31 Nyakanga 2021, agasaba ko habaho ibiganiro ndetse hakoroshywa n’uburyo abaturage bo muri Tigray bagezwaho imfashanyo.
Kugeza ubu iyi Ntara ya Tigray ituwe na miliyoni 6 z’abaturage bugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabona uko zibageraho neza kubera umutekano muke uri muri aka gace, ndetse abarenga 400.000 bafite ikibazo cy’inzara ikabije.
Uretse u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gusaba impande zombi kwicara ku meza y’ibiganiro bagashakira hamwe umuti w’iyi ntambara igiye kumara umwaka, ibintu Guverinoma ya Ethiopia yanze gukora ivuga ko itagirana ibiganiro n’umutwe w’iterabwoba.
Uyu mutwe wa TPLF kuwa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 wandikiye Leta ya Ethiopia, uyibwira ko kugira ngo yemere kugirana ibiganiro nayo izabanza kurekura amafaranga y’ingengo y’imari aganewe Tigray ku mwaka, ndetse ikarekura n’imfungwa za politiki zo muri Tigray.
Ethiopia ntacyo yasubije gusa uyu mutwe wa TPLF wavuze ko nihatagira igikorwa mu byo wifuza uzakomeza kurwana kugeza ugeze mu murwa mukuru w’iki gihugu Addis Ababa.
Guhera muri ntangiriro za Kamena abaturage bo muri Tigray nta muriro w’amashanyarazi bafite, nta serivisi za murandasi zibageraho, ntabwo bashobora gukoresha serivisi za Banki ndetse n’ingendo zo mu kirere zarahagaze.
Politiki n’ubuyobozi bwa Ethiopia bwatangiye kuzamo agatotsi mu 2019, ubwo Minisitiri w’Intebe Abey Ahmed, umunya-Oromo wa mbere wageze kuri wo mwanya, agerageje guhindura byinshi muri politiki y’iki gihugu cyari kimaze imyaka irenga 30 kiyobowe n’ Abanya-Trigay benshi, banze kwemera impinduka Ahmed yari azanye bakigumura ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!