Iri huriro ryabitangaje mu nyandiko ryasohoye igira iti” Rwanda: Tugomba kuvanaho ibyo guceceka”ihamagarira Guverinoma y’u Bufaransa kugira icyo ikora igaha agaciro uruhare bamwe mu Bafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyo nyandiko yashyizweho umukono n’Abadepite 20 mu nteko ishinga amategeko y’u Bufaransa, 11 bo mu nteko ishinga amategeko y’u Burayi, abayobozi b’amakomini, abahagarariye amashyirahamwe ya politiki n’urubyiruko rurwanya irondabwoko.
Abasinye kuri iyi nyandiko bagaragaza ko bababazwa no kuba Leta y’u Bufaransa ikomeje guceceka ku busabe bwa benshi bwo gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
Bavuga kandi ko nubwo kuwa 7 Mata 2015 U Bufaransa bwemeye guhishura inyandiko z’ibanga ku bikorwa byabwo mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, nta nyandiko iragaragara ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisiteri y’umutekano n’iz’inteko ishinga amategeko keretse izajonjowe zidafite icyo zigaragaza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside zagaragajwe na Perezidansi y’u Bufaransa.
Ibi ngo bikaba byirengagizwa mu bushake bwo gutambamira ubutabera no kugumisha abarokotse Jenoside mu gahinda.
Muri Gashyantare Abadepite 43 bo mu Bufaransa bandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cyabo, Jean-Marc Ayrault, ibaruwa ifunguye bamusaba ko muri Mata uyu mwaka yakohereza intumwa i Kigali zizifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 22.
Iri huriro rikavuga ko kugeza ubu M. Ayrault yanze guhura n’Abadepite, na Guverinoma ikanga kugirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda kuri iyi ngingo.
U Rwanda rwakunze kunenga imyitwarire y’u Bufaransa mu gukurikirana no gutanga ubutabera ku benegihugu babwo bagize uruhare muri Jenoside cyane cyane ingabo zabwo zari mu kitwaga Zone triquoise.



















TANGA IGITEKEREZO