Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buraburana na Innocent Bagabo n’undi Munyarwanda mu rukiko rw’ahitwa Poitiers mu Bufaransa bashinjwa ibyaha bya Jenoside busaba ko bakoherezwa mu Rwanda.
Innocent Bagabo w’imyaka 47 wahoze ari umwarimu ahahoze ari Komini Rukara (ubu ni mu Karere ka Kayonza), ashinjwa kuba mu ntangiriro za Mata 1994, yarahamagariye Abahutu kumara Abatutsi kandi na we akagira uruhare mu bitero byahitanye abasaga 50.
Ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Poitiers rwize ku iyoherezwa mu Rwanda rya Bagabo n’iry’undi Munyarwanda utagaragarijwe izina, na we ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwa Bagabo rushobora gutwara igihe kirekire. Abatangabuhamya 16 babajijwe n’ubutabera bw’u Rwanda bemeza ko Bagabo yakoze Jenoside, ariko we n’umwunganizi we bakavuga ko wari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda.
Bivugwa ko Bagabo yahoze akora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1996 na 2002. Yatanze ubuhamya ashinjura abakoze Jenoside baburanishirizwaga mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ahita ahungira mu Bufaransa.
Muri Gashyantare, urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ubusabe bwo kohereza mu Rwanda abandi Banyarwanda babiri ruvuga ko nta tegeko rihana Jenoside ryari mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda ubwo Jenoside yakorwaga.
Ariko ejo mu gitondo umucamanza w’urukiko rw’i Poitiers yavuze ko n’aho ijambo Jenoside ritagaragara mu gitabo cy’amategeko mpuzamahanga mpanabyaha cyo mu 1977, hari ingingo nyinshi zihana ibyaha bisa nkayo zari zihari.
Yategetse ko impande zombi zikusanya ingingo kuri iryo tegeko rikazaganirwaho urubanza nirusubukurwa ku ya 10 Gashyantare 2015.
Kuri ubu u Rwanda rwohereje impapuro zo guta muri yombi abantu 26 bakekwaho Jenoside mu Bufaransa.
Kugeza ubu iki gihugu cyahagurukiye kuburnisha abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi; urubanza rwabaye urwa mbere ni Pascal Simbikangwa.
Hari n’bindi bihugu bikurikirana Abanyarwanda babihungiyemo ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga nk’ u Buhorandi, u Bwongereza, Suwede n’ibindi.
Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko nubwo hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba hanze mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside, hakiri icyizere cy’uko abakurikiranwe bazashyikirizwa ubutabera kuko icyaha bakekwaho kitarangira cyangwa ngo cyibagirane.


















TANGA IGITEKEREZO