00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 February 2025 saa 10:24
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Igor César, bijyanye n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amb. Igor César yahamagajwe ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yashyize hanze, yavuze ko uyu mudipolomate w’u Rwanda yahamagajwe kugira ngo haganirwe ku ntambara umutwe wa M23 urimo n’Ingabo za FARDC.

Yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiriye kwemera kuganira na M23, ndetse igaha agaciro impungenge z’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano warwo.

Amb. Igor César aherutse kunenga abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) basabye Komisiyo n’Akanama k’uyu muryango gufatira u Rwanda ibihano, nyuma yo kurushinja gufasha M23.

Ambasaderi César yifashishije imibare y’ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na RDC, agaragariza aba badepite ko u Rwanda rwungukira mu kuba umutekano w’igihugu cy’abaturanyi umeze neza, abasaba kwima agaciro amakuru y’ibinyoma aterwa n’ubunebwe.

Uyu mudipolomate ahamagajwe nyuma y’iminsi mike na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, nawe ahamagajwe na Leta y’iki gihugu bigendanye n’iyi ntambara yo muri RDC.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko kuba umudipolomate w’u Rwanda yahamagazwa kubera intambara yo muri RDC nta kibazo kibirimo.

Yagaragaje ko guhamagazwa ari inzira yo gusobanura imiterere no kubona amakuru yimbitse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Budage bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda, Igor César, bijyanye n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .