Iri huriro ryatangirijwe i Bruxelles mu 2015, rifite intego yo kunga abarokotse Jenoside yaba iyakorewe Abanya-Armenia n’iy’Abatutsi ndetse no guhangana n’icyakongera guhembera umwuka wayo.
Umwe mu banyamuryango baryo mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bahura rimwe mu kwezi baganira ku ngingo zitandukanye. Yagize ati “Iki gitekerezo cyari kigamije guhuriza hamwe imbaraga no kunga ubumwe tugamije guhangana n’icyakongera gutuma Jenoside ibaho. Mu Bubiligi tukaba kurwanya ipfobya ryayo.”
“Uyu munsi twaje kwifatanya na Beckers umaze igihe asaba ubutabera ku muvandimwe we wishwe muri jenoside aho uwabigizemo uruhare amaze igihe kirekire ashakishwa ngo aburanishwe n’ubutabera. Twizeye ko mu gihe kitarambiranye tuzahabwa itariki agomba kuburanishirizwaho.
Yakomeje agira ati “N’ubwo ntari inzobere mu bijyanye n’amategeko nizeye ko ubutabera bwo mu Bubiligi buzakora ibyo busabwa hatabayeho kubogama. Uru rubanza ruzabera mu rukiko rw’ibanze atangaza ko ababuranira nyakwigendera biteguye.”
Iri huriro nta ruhare rigira mu manza zagejejwe mu nkiko ahubwo rirahura nibura rimwe mu kwezi rikaganira ku mishinga itandukanye aho batanga ubufasha mu bijyanye n’uburezi.
Ribarizwamo Martine, Umubiligikazi usanzwe ari umuganga utanga ubujyanama ku burwayi bwo mu mutwe, ufite umuvandimwe we Claire Beckers wishwe tariki ya 9 Mata 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Claire Beckers yari yarashakanye n’Umunyarwanda. Aba bombi n’umwana wabo w’umukobwa "Katia Bucyana" wari umuhererezi bishwe muri Jenoside.
Uyu yabaye umwe mu Babiligi b’abasivile biciwe mu Rwanda, biyongera ku basirikare 10 b’iki gihugu bari mu mutwe wa Loni wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bishwe ubwo bari barinze uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.
Beckers yaje mu Rwanda mu 2000 na 2004, yahaherukaga mu 2014 ubwo yatumirwaga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.
Abagize iri huriro bizeye ko ubutabera bwo mu Bubiligi buzabafasha gukomeza gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya muri iki gihugu.
U Rwanda rufitanye n’u Bubiligi amasezerano yo kuburanisha no kohereza mu gihugu Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yo muri Mata 1994 yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni kugira ngo bahabwe ubutabera.
Mu bo u Bubiligi bwataye muri yombi harimo Jean Marie Vianney Ndahimana, uzwi nka Rumende, wari Colonel mu ngabo za Ex-FAR wayoboraga abasirikare bari bakambitse Camp Kigali, Ernest Gakwaya ‘Camarade’ na Emmanuel Nkunzuwimye ‘Bomboko’.
Si u Bubiligi gusa kuko no mu bindi bihugu birimo u Busuwisi, u Budage, Canada, Finlande, Norvège, Suède, u Buholandi n’ibindi, hari abakurikiranyweho iki cyaha bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO