Uwimana kuri ubu ufite imyaka 17, uri mu bana 22 Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yashyikirije imiryango bakomokamo kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Nyakanga 2026.
Yabwiye IGIHE ko yafatiwe mu mashyamba muri Teritwari ya Masisi, mu gace ka Ironga aho umuryango we wari usanzwe utuye.
Ati “Nari ngiye gusura abantu bo mu muryango, abasirikari ba FDLR bari bagiye kwikorera amasasu ku Kibuga cy’Indege muri Pinga baramfata nanjye bajya kunyikoreza amasasu, twarayatwaye tugera mu kigo cyabo cya gisirikari banga ko dutaha, tuhamaze iminsi itatu batujyanye ku rugamba tubajyaniye amasasu.”
Yavuze ko iyo babazaga impamvu batabarekura ngo batahe bababwiraga ko bazataha amasasu bagiye bikoreye nibayarasa agashira.
Urugamba rugeze hagati babahaye imbunda, nabo babuze uko babigenza babafasha kurwana, ari nabwo yahise atandukana n’umuryango we wahungutse akaba yarawusanze mu Karere ka Nyabihu.
Uwimana avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga ngo arenge mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kubera intambara, agahamya ko mu myaka itatu yamaze muri FDLR batozwaga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ati “Twajyaga ku rugamba nk’abandi, twabafashaga kujya kwiba amateke n’iheze by’abaturage, kuko badutozaga guhohotera ababyeyi tugatimbura, gufata ku ngufu no kwica.”
Uwimana avuga ko ubwo inzara yari ibageze habi, barangiwe aho bajya kwiba amatungo y’abaturage hafi y’umujyi wa Goma. Bahageze bagabweho igiter, bakwira imishwaro, yisanga muri pariki.
Yakomeje avuga ko yari afite mugenzi we watorotse igisirikari cya FDLR mbere yarageze mu kigo cya Mutobo bavuganaga kuri telefone, ari nawe waje kumugira inama yo kwitanga kugeza agejejwe ku mupaka munini wa La Corniche, ari naho yavanwe nawe akerekezwa mu kigo cya Mutobo yafatiyemo amasomo mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko ashyikirizwa umuryango we.
Yavuze ko bakiri mu mashyamba FDLR yababwiraga ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa agafungirwa ahantu atabasha kwikura.
Ati “Twahabwaga inyigisho mbi n’abantu badukuriye rimwe na rimwe tukumva ibyo bavuga ari ukuri, ariko natunguwe n’ukuntu nakiriwe mu Rwanda, aho baduhaye imyambaro, baratugaburiye ndetse banaduha inyigisho zidufasha kwisanga mu buzima busanzwe.”
Yakomeje avuga ko yiteguye kujya ku Ishuri, kuko hari amahirwe menshi atagera ku bantu batazi gusoma no kwandika kandi yiteguye kwifatanya n’abandi asanze.
Uyu mwana yasabye abo babanye mu mashyamba bakiriyo gukora amahitamo mazima bagataha, kuko byinshi babwirwa ari ibinyoma.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, avuga ko mu bana 24 basoje amasomo ahabwa abahoze ari abasirikare abahujwe n’imiryango yabo ari 22, mu gihe abandi babiri batarabasha kubonerwa imiryango bakomokamo.
Muri aba bana 22 bahujwe n’imiryango ufite imyaka myinshi ni 18, mu gihe ufite mike ari 16.
Kuva Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare yajyaho imaze gusubiza mu buzima busanzwe abana 1.029 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!