00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Twarakubiswe cyane kabisa”-Umunyamakuru w’umunyarwanda ufungiye i Burundi

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 11 June 2015 saa 07:59
Yasuwe :

Besabesa Mivumbi Etienne, Umunyamakuru w’Umunyarwanda ufungiye muri Gereza ya Muyinga yatangaje ko ubuzima bwe na mugenzi we bafatiwe hamwe bumeze neza, nubwo bakubiswe cyane ubwo bagezwaga mu Bugenzacyaha.

Mu kiganiro kigufi na IGIHE ku murongo wa telefoni, Besabesa yagize ati “Turafunze, turi muri Gereza ya Muyinga. Ubu turicaye turategereje, Umushinjacyaha ngo ategereje gukora iperereza ku byo badushinja, agakusanya ibimenyetso ubundi ngo hakabona kugira igikorwa, niba ntacyo batwagiriza (badushinja) tukagenda.”

Besabesa yakomeje avuga ko bahohotewe ku munsi wa kabiri bafashwe (ubwo ni kuwa 9 Kamena 2015), aho bakubiswe cyane mu gihe cy’iminota 20, abantu batatu babasimburanaho, kugeza aho bari batagishoboye no gushyitsa ikibuno hasi (kwicara).

Ati “Guhohoterwa byo nyine urumva twarakubiswe…cyane kabisa. Badukubise nk’iminota 20, abantu batatu bahinduranya. Badukubise ku munsi wa kabiri ubwo twashyikirijwe abantu ngo bashinzwe iperereza.”

Ikarita igaragaza aho Besabesa yafatiwe n'aho yajyanywe gufungirwa

Icyakora ngo n’ubwo bakorewe ibyo, imibereho muri gereza si mibi cyane nk’uko umuntu yahita abitekereza, kuko abo basanze muri gereza babafasha kubona ibyo kurya.

Ati “Kurya nta kibazo, kuko tukihagera hari abavandimwe batwakiriye, baradufasha. Twe nta byo guteka twari dufite, abo bavandimwe ni bo babituzanira, nta muntu twari tuziranye i Muyinga, ariko nagezemo turamenyana, abandi bumvise ko umunyamakuru bamufunze, bituma mpuriramo n’abantu, baranyakira, iyo batetse barangaburira hamwe na wa musore twafatiwe hamwe. Twari dufite n’ibibazo kuko twambutse nta n’amafaranga dufite.”

Besabesa na Mugenzi we nk’uko koko babibwiwe n’Umushinjacyaha, ngo bakurikiranyweho icyaha cy’Ubutasi (Espionage/Spying), kwinjira no gukorera ku butaka bw’u Burundi batabifitiye uruhushya.

Icyakora ngo Besabesa na mugenziwe binjira mu Burundi, binjiriye ku ndangamuntu ndetse bandikwa mu bitabo by’abinjira n’abasohoka.

Bafashwe kuwa Mbere tariki ya 8 Kamena 2015, i Gisabazuba muri Komine Giteranyi, ihana imbibi n’Uturere twa Ngoma na Kirehe tw’u Rwanda, Besabesa akaba yari yatumwe inkuru ivuga ku migenderanire n’ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi (Commerce transfrontalier) hafi y’umupaka w’ibihugu byombi mu Murenge wa Gahara Akarere ka Kirehe.

Kuwa kabiri tariki ya 9 Kamena bashyikirijwe Ubugenzacyaha(mu Burundi bita urwego rw’Inyamiramabi) ari na ho baraye, kuwa gatatu ashyikirizwa Ubushinjacyaha maze ku gicamunsi bahita ajyanwa muri gereza nkuru ya Muyinga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages