00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twahisemo kuba umwe kuko turi bene Kanyarwanda- Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 November 2022 saa 03:54
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo, abaturage barwo bahisemo umurongo w’ubwiyunge no kunga ubumwe ku buryo ibyo bakora byose batahiriza umugozi umwe, bitandukanye no mu bihugu bimwe aho usanga umuntu aharanira gusa iterambere ry’agace avukamo.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu mpanuro yatanze kuri uyu wa Gatandatu ku bitabiriye Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri n’Abanyarwanda muri rusange bari barikurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu mwihariko Madamu Jeannette Kagame yawugaragaje nk’ubudasa bw’Abanyarwanda bwubakiweho igihugu cyabo mu myaka 28 ishize.

Iri huriro rije rikurikira irya 14 ryizihirijwemo isabukuru y’imyaka 25 ishize uyu muryango ushinzwe. Ni imyaka yuje ibigwi n’inararibonye mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu muhango kandi wahuriranye n’isozwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kwimakaza by’ubudaheranwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu [MINUBUMWE] bakozemo ibikorwa bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwubakiwe ku budasa aribwo bumwe, bityo abakuze n’ababyiruka bakwiye kubisigasira.

Ati “Ndagira ngo mbwire buri wese nti twahisemo kuba umwe kuko turi bene Kanyarwanda, insango yacu ni gira amahoro,intero yacu ni baho nanjye mbeho, duhane ibiganza, tuganze ibyatuganza.”

“Tubane neza uko twabyirutse, tubyirure abeza bubaka u Rwanda ingoma ibihumbi, tuzire gutana. Iri tabaza dutwaje abadatana rihore ryaka ntirikazime, abato bacu ntitukabazimuze, imvugo yacu ijye iba ingiro maze umurage wacu uzarambe. Ndi Umunyarwanda ibe igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Unity Club yagize amahirwe yo gukorera mu gihugu cyamaze gushyiraho umurongo mwiza w’imiyoborere, imibereho ndetse n’amahitamo y’Abanyarwanda.

Ati “Kimwe mu byo umuryango wacu wa Unity Club wihariye ni uko uko tugenda twaguka twakira Abanyamuryango bakiri urubyiruko bisanga mu rungano kuko imfura z’umuryango tumaze imyaka 26 gusa. Ubusanzwe no mibereho yacu, umuntu ufite imyaka 25 aba yaranyuze mu nzira ndende agihuzagurika, ariko iyo ugejeje iyo myaka uba ufite icyerekezo gihamye kandi gisobanutse.”

Yakomeje agira ati “Unity Club Intwararumuri twagize amahirwe yo kugira aho duhera kuko Leta y’Ubumwe yari imaze kunoza umurongo iguhugu kigenderaho ndetse n’amahitamo yacu. Ubudasa bw’u Rwanda twahisemo burihariye, urugero natanga ni uko mu bihugu bimwe na bimwe abayobozi mu nzego za leta no mu Nteko Ishinga Amategeko, bafata ibyemezo baganisha iterambere aho bavuka cyangwa aho batorewe.”

“Ariko iwacu siko bimeze kuko twahisemo kuba umwe, kubazwa inshingano no kuzuza inshingano ndetse no kureba kure. Niyo mpamvu umuyobozi aba ahagarariye inyungu z’igihugu cyose icyarimwe, kirazira gukurura wishyira.”

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’ihuriro rya 15 rya Unity Club, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yibutsa abanyamuryango n’Abanyarwanda ko bafite inshingano yo gukomeza kubaka Ubunyarwanda nk’indangamuntu atari ubwenegihugu gusa.

Ati “Muri ibi bihe tugezemo, isi igenda irushaho kuba imwe, ubudasa n’umwihariko wa buri gihugu uba ukeneye ko ba nyirawo bawurinda kugira ngo udatakara. Ni byiza kugira ibyo twigira ku bandi n’umuco wacu ugakura ariko ukaguma kuba indangamuntu yacu.”

Yakomeje agira ati “Aho niho Ndi Umunyarwanda ikwiye kuduha umwihariko, ikadufasha kudatandukana n’indangagaciro ukubaho kwacu gushingiyeho.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ariyo yatumye bongera kubaka igihugu cyabo mu myaka 28 ishize. Ni amahitamo avuga ko yaryoheje politiki abantu bari bamaze kwanduza no gutakariza icyizere.

Avuga ko Unity Club Intwararumuri izakomeza guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka u Rwanda muri rusange.

Ati “Twiyemeje gutoza indangagaciro zo gukunda igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa abato bacu kuko aribo tuzahereza agakoni. Twari kubuzwa n’iki kugira umusanzu mu guharanira iyi ntego? N’ubu ntidushobora gusobanya ahubwo ubu nibwo dufite imbaraga.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye buranga urubyiruko n’abakuze ari ubudasa bw’u Rwanda kuko kurwubaka bigomba kugirwamo uruhare na bose.

Mu kiganiro cyagarutse ku ishusho y’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye intambwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bumaze gutera.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko gushyiraho ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge byatanze umusaruro ukomeye nk’uko ubushakashatsi bugenda bubigaragaza.

Imibare igaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyagiye kizamuka ku ntera ishimishije kuko mu 2010, bwari bugeze kuri 82%, ni mu gihe 2015 cyageze kuri 92,7%. Ubushakashatsi buheruka bwamuritswe mu 2021, bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94,7%.

Ati “Iki gipimo kiratwereka ko ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ihagaze neza cyane ndetse kuba twarabigezweho ni uko Abanyarwanda baranzwe n’indangagaciro y’ubudaheranwa bwo kurenga ibikomere by’amateka mabi bagakomeza urugendo rwo kubana no koroherana.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko hari icyizere cy’uko mu myaka itanu iri imbere igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizaba kugeze ku 100%.

Ni ibintu bigirwamo uruhare na gahunda zitandukanye zashyizweho zirimo amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, Girinka, Ubudehe, mituwere, Ikigega Agaciro, kuba harashyizweho Gacaca, gahunda Abanyarwanda bahuriramo bagatanga ibitekerezo nk’Inama y’Umushyikirano n’ibindi.

Umuryango Unity Club Intwararumuri, washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 1996, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye. Kuri iyi nshuro hakiriwe abanyamuryango bashya barindwi.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa n'ibyaha bisa na yo, Mukama Abbas na Senateri Musa Fazil Harerimana
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable aganira na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yari afite urukumbuzi
Umugaba w'Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage n'Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot
Umugaba w'Inkeragutabara, Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage ahuza urugwiro na Bishop Prof Dr Laurent Mbanda
Abanyamuryango ba Unity Club bari bafite akanyamuneza...
Hajabakiga Patricia ari kumwe na Bizimana Evariste
Charles Habonimana, Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Ibibuga by'Indege, ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bari bitabiriye iri huriro bari kumwe n'abafasha babo
Abayobozi b'uturere bitabiriye iri huriro
Israel Niyomwungeri na Manizabayo baririmbye indirimbo bise 'Imbuto Iranda'
Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri ryitabiriwe n'abari hagati ya 300-350
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ni umwe mu bitabiriye
Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu nawe yitabiriye ihuriro rya Unity Club
Gasinzigwa Oda uhagarariye u Rwanda muri EALA n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François bitabiriye iri huriro
Dr Richard Sezibera wigeze kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga nawe yari yitabiriye iri huriro
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe, ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Dr Ezéchias Rwabuhihi (uri hagati) yabaye Minisitiri w'Ubuzima ahagana mu 2000
Hajabakiga Patricia ari kumwe na Bizimana Evariste
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula aganira na bamwe mu bitabiriye iri huriro
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène ni umwe mu bitabiriye iri huriro rya 15 rya Unity Club
Minisitiri mushya w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude nawe yitabiriye iri huriro, nyuma y'amasaha make arahiriye izo nshingano
Senateri Uwizeyimana yavuze ko ruswa, igitsina no gukunda icyubahiro aribyo binogo abayobozi barimo kugwamo muri iki gihe
Radegonde Ndejuru, Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame aganira n'umwe mu bitabiriye
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuvuzi, Dr. Patrick Ndimubanzi
Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, ni umwe mu banyamuryango ba Unity Club
Murekezi Anastase wabaye Minisitiri w'Intebe nawe yitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na mugenzi we w'Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana nabo bitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yitabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine akaba na Perezidante wa Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza n'ubutabera muri Unity Club Intwararumuri
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome n'umufasha we bitabiriye iri huriro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse aganira n'umwe mu bitabiriye iri huriro
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, ni umwe mu bitabiriye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh ni umwe mu bitabiriye
Umuhanzi Andy Bumuntu ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves (ibumoso) n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Dusengiyumva Samuel (iburyo)
Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, nawe yitabiriye iri huriro
Abitabiriye Ihuriro rya 15 ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto (IGIHE): Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages