Mu Ukuboza 2023 nibwo Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n’i Gikondo ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe mu 1994.
Umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, yabwiye BBC ko yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles.
Yavuze ko yari aherutse kumusura, asanga arembye cyane.
Yakomeje avuga ko uwo yunganiraga, yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru yavuye ku mpanuka yagize mu myaka ya 1980.
Yagendana ukuguru k’uguterano (prothèse), ndetse yari asanzwe afite n’indwara ya diabète. Ngo uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.
Ubwo yaburanaga, amazina y’Abatutsi Twahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.
Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!