Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye muri iki gitondo nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari.
Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Yari amaze imyaka 11 afunzwe.
Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko aba bagororwa batorotse bakoresheje imigozi nubwo ntaho bayibonye.
Aba si abagororwa ba mbere batorotse iyi gereza kuko mu Ukwakira 2017, Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo nawe yatorotse.
Abajijwe ku ngamba zihari zo guhangana n’iki kibazo, SSP Sengabo yagize ati “Ni ikibazo turi gushakira umuti, yaba mu gushyiraho camera no kongera inkuta n’ibindi bikoresho by’umutekano.”
“Icyo dusaba ni uko uwababona yatanga amakuru bakagarurwa muri gereza nubwo inzego z’umutekano ziri kugerageza kubakurikirana ariko turasaba n’abantu kudufasha gutanga amakuru kandi bisanzwe bikorwa abantu bagafatwa.”
Uyu mugabo atorotse nyuma y’igihe kitagera ku kwezi Perezida w’ishyaka rye, Ingabire Victoire Umuhoza ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
TANGA IGITEKEREZO