00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Gishari ahatangirira urugendo rwo gutoza no gukarishya abapolisi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 17 January 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Imyaka 22 irashize u Rwanda rwungutse Polisi nka rumwe mu rwego rw’umutekano rureberera ituze ry’abaruvuka n’abarutuye umunsi ku munsi kandi uko imyaka ishira uru rwego rugenda rurushaho kwiyubaka haba mu bijyanye n’umubare w’abarugize ndetse n’ubushobozi bwabo.

Mu 2000 nibwo Polisi y’u Rwanda yabayeho biturutse ku guhuza inshingano za ‘Gendarmerie Nationale’, urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y’Ingabo, ‘Police Communal’ yari muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y’Ubutabera.

Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye ndetse n’umubare w’abayigize uva ku bihumbi 3000 yatangiranye ugera ku barenga ibihumbi 17 (imibare yo mu 2021).

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda igizwe n’amashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe ikoranabuhanga, irishinzwe ubuvuzi, irishinzwe umutekano wo mu mazi, irishinzwe kuzimya no gukumira inkongi.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, Irishinzwe ubwubatsi, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, irishinzwe abakozi n’imiyoborere, irishinzwe imikoresherezwe y’imari n’umutungo ndetse n’andi ashinzwe ingeri z’imirimo itandukanye ibarizwa muri Polisi y’u Rwanda.

Byose bitangirira i Gishari

Ushobora kuba nawe uri umwe mu bibaza icyo bisaba kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri polisi y’u Rwanda, icyo akora iyo ayigezemo ndetse n’ubuzima bwa buri munsi abagize uru rwego rw’umutekano babamo.

Nyuma yo kugaragaza ubushake no kugenzura ko wujuje ibisabwa birimo kuba uri Umunyarwanda kandi ufite ubuzima buzira umuze, urugendo rwo kwinjira muri Polisi rutangirira mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS Gishari).

Iri shuri rya PTS Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, mu gace kabarizwamo amafu adasanzwe n’umutuzo ufasha abahahugurirwa gukurikirana neza amasomo n’imyitozo bahabwa.

Ni ishuri ryubatswe mu buryo bugezweho, rifite inyubako z’ibiro, ahashobora kwakirirwa abayobozi batandukanye barisura, amashuri, inyubako zicumbikira abapolisi, ibitaro ndetse n’imbuga ziberamo imyitozo ya gisirikare n’amasomo njya rugamba ahabwa abari gutegurirwa kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo IGIHE yasuraga iri shuri yasanze imirimo yo kuryagura ikomeje kuko hari kuzamurwamo izindi nyubako nshya.

PTS Gishari niryo shuri ritangirwamo amahugurwa y’abashaka kuba abapolisi bato ndetse n’abari ku rwego rw’abofisiye bato.

Imyitozo n’amasomo bitangirwa muri iri shuri ku bashaka kwinjira muri polisi y’u Rwanda nk’Abapolisi bato ndetse n’abashaka kwinjira nk’Abofisiye bato bimara igihe cy’umwaka umwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa PTS Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko amasomo atangirwa aha arimo aya gisirikare ndetse n’andi afasha Abapolisi gusohoza akazi kabo ka buri munsi.

Ati “Amahugurwa n’imyitozo by’Abapolisi bato bimara umwaka. Uwo mwaka ugabanyijemo ibice bitatu bigendanye n’amasomo bahabwa. Mu cyiciro cya mbere abashaka kuba abapolisi baba bahabwa imyitozo ya gisirikare ndetse n’imyitozo ngororamubiri ituma bakomera kugira ngo bazashobore koko akazi k’igipolisi.”

Yakomeje avuga ko mu byiciro bindi bikurikiyeho abari muri PTS Gishari bahabwa andi masomo ajyanye n’inshingano z’abapolisi.

Ati “Mu gice cya kabiri bahabwa amasomo y’igipolisi noneho mu cyiciro cya gatatu bagakomeza amasomo ya gipolisi ndetse banitegura kurangiza amasomo yabo.”

Mu masomo ya gisirikare abahugurirwa i Gishari bahabwa harimo gukoresha imbunda, ubumenyi bwa gisirikare bujyanye n’urugamba burimo nko gucukura indake n’uko barwanya umwanzi bakoresheje uburyo butandukanye.

CP Niyonshuti yavuze ko abari muri iri shuri bahabwa aya masomo ya gisirikare “kuko mu kazi ka buri munsi umupolisi ashobora guhura n’akazi gafite aho gahuriye n’ak’igisirikare hejuru yo gusohoza inshingano ze nk’umupolisi.”

Mu masomo y’igipolisi abari muri iri shuri ry’i Gishari bahabwa harimo ajyanye no gukora dosiye, gukora iperereza, gukorana n’abaturage, amategeko yo mu muhanda n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Amasomo atangwa mu cyiciro cya gatatu harimo ajyanye no gukora akarasisi, gukora irondo n’ibindi.

PTS Gishari ni ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana

PTS Gishari ityaza n’abari kuri cadet

Uretse kuba iri shuri rihugurirwamo abashaka kuba abapolisi bato rihugura ndetse rikanatoza abapolisi bo ku rwego rw’Abofisiye bato binyuze mu ikosi ya ‘cadet’.

CP Niyonshuti yavuze ko amasomo ahabwa abapolisi bato ajya gusa n’ahabwa abofisiye bato uretse ko bo hagira ibyiyongeraho.

Ati “Kuri Cadet nabo amasomo n’imyitozo byabo bigabanyijemo ibice bitatu, hari igice cya mbere kigizwe n’icyo twakwita amasomo n’imyitozo ya gisirikare ariko bo tuba tubigisha ku rwego rw’Abofisiye bijyanye no kuyobora kuko aba aribo bayobozi bo ku rwego rw’Abofisiye rw’ibanze.”

“Tubigisha uko bayobora itsinda ry’abapolisi mu gihe bagiye mu kazi gatandukanye, tukabigisha uko akarasisi gakorwa, imbunda bazikoresha gute? Kuko haba harimo abasivile batazi kuzikoresha, tukabereka uko barwanya umwanzi n’ibindi.”

Nyuma y’umwaka bahugurirwa kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, abasoje amahugurwa bambikwa amapeti hagendewe ku cyiciro cy’amahugurwa basoje. Usoje icyiciro cy’abapolisi ahabwa ipeti rya ‘Police Constable’, mu gihe abasoje amahugurwa agenerwa abitegura kuba abaofisiye bato, bahabwa ipeti rya Assistant Inspector.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa urangwa n’akarasisi kabereye ijisho ry’abitabiriye ibyo birori ndetse n’abandi babikurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ni akazi nk’utundi kandi karimo amahirwe

Iyo abapolisi bamaze gusoza amahugurwa abinjiza muri Polisi y’u Rwanda, ishami rishizwe abakozi rikurikizaho igikorwa cyo kubagabanya mu mashami atandukanye hashingiwe cyane ku bumenyi basanganywe cyangwa ubwo baherewe mu ishuri ry’amahugurwa rya Gishari.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Burora Jacques yavuze ko mu kugabanya abapolisi muri aya mashami nta vangura rishingiye ku gitsina ribaho cyangwa irindi iryo ariryo ryose.

Yavuze ko mu gushyira abapolisi mu mashami atandukanye hagenderwa ku myanya ihari n’ubumenyi umuntu afite.

Ati “Iyo barangije amasomo kuko n’ubusanzwe twohereza abapolisi mu ishuri dushingiye ku byo bazakora barangije, tuba twarabanje guca mu nzego zitandukanye tureba umubare w’abapolisi dukeneye n’ubumenyi bafite.”

ACP Burora Jacques yavuze ko abafite ubumenyi mu by’ubwubatsi bashyirwa mu ishami ribishinzwe muri polisi y’u Rwanda, abaganga bagashyirwa mu ishami rishinzwe ibijyanye n’ubuvuzi ndetse n’abahanga mu by’imari bagashyirwa mu ishami rijyanye n’ibyo.

Iyo uganiriye n’abari muri Polisi y’u Rwanda bakubwira ko ari akazi nk’akandi ndetse ko bashishikariza buri wese wujuje ibisabwa kugenda bagafatanya kubaka urwababyaye.

IP Emmy Ntamanga avuga ko yinjiye muri uyu mwuga kuko ari ibintu yakuze akunda.

Ati “Impamvu nahisemo kuza muri Polisi y’u Rwanda ni uko nakuze nyikunda, icya kabiri ni uko numvaga ngomba gutanga umusanzu wanjye binyuze muri polisi nkakorera igihugu cyanjye, nkacunga umutekano w’abantu n’ibintu kuko nakuze nkunda ubutabera bw’abantu muri rusange.”

Ibi IP Ntamanga abihuriyeho na CIP Alphonsine Murekatete nawe uvuga ko “yinjiye muri polisi nyuma yo kwisobanukirwa akamenya ko ari Umunyarwandakazi ushobora kugira uruhare mu mutekano n’iterambere ry’Igihugu cye.”

CIP Murekatete ati “Nyuma yo kurangiza amasomo yanjye ya kaminuza nahisemo gutanga umusanzu we mu gucunga umutekano w’abanjye n’ibyabo ndetse n’abatugana mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko buri Munyarwanda cyane cyane urubyiruko akwiriye kumva ko kuba muri Polisi y’u Rwanda ari akazi nk’akandi ndetse n’abakobwa bagatinyuka kuko nta hezwa bakorerwa muri uru rwego.

Kugeza ubu CIP Murekatete ni umwe mu bayobozi b’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kohereza abantu mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro ahari intambara.

Uretse gutanga umusanzu mu bikorwa byo gucunga umutekano w’igihugu n’abagituye, kwinjira muri polisi ntibivuze ko ari iherezo ku nzozi z’icyo wakuze urota gukora kuko Polisi y’u Rwanda ifite n’uburyo bwo gufasha abakozi bayo gukomeza amasomo mu byiciro bitandukanye ndetse n’andi mahirwe atandukanye nk’uko bisobanurwa na CP Robert Niyonshuti.

Ati “Nashishikariza urubyiruko n’abana bacu ko bakwinjira muri Polisi y’u Rwanda kuko icya mbere bahigira ubumenyi bwinshi burimo uko bacunga umutekano w’igihugu, ikinyabupfura n’imyitwarire ikwiriye ibafasha iyo bari mu kazi n’iyo bakavuyemo bagiye hanze.”

“Icya kabiri muri polisi harimo inyungu nyinshi, abaje batarasoza amashuri yabo barakomeza bakiga haba muri kaminuza zigenga cyangwa iya polisi, ikindi ni uko muri polisi ducumbikira abakozi bacu kandi neza, baravurwa, dufite ubwisungane bwa MMI, dufite isoko duhahiramo kuri make ndetse na banki ya Zigama aho usanga inyungu iri hasi.”

Uretse gucunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda isigaye igira n’uruhare mu bikorwa byo kugarura umutekano mu mahanga mu bihugu birimo Mozambique, Centrafrique n’ahandi.

Iyi nyubako niyo ikoreramo ubuyobozi bwa PTS Gishari
Iri shuri ritangirwamo amahugurwa ku bapolisi bari ku nzego zitandukanye
Ishuri rya PTS Gishari ryubatse mu buryo bugezweho, ibirishyira ku rwego mpuzamahanga
Kurengera ibidukikije biri mu bishyirwa imbere muri PTS Gishari
Iri shuri ryubatse ahantu hatuje hafasha abantu kwiga no gukora imyitozo babishyizeho umutima, aha uba uhagaze ku nyubako ikoreramo ubuyobozi bwa PTS Gishari ureba mu marembo y'iki kigo
Iyi nyubako niyo ikoreramo ubuyobozi bwa PTS Gishari
Aho abari ku ikosi ya cadet aho bigira n'aho bacumbikirwa hatandukanye n'ah'abari ku ikosi ry'abapolisi bato
Iki cyaba cyerekana igice gihugurirwamo abari ku ikosi ya cadet
Ibijyanye no guhosha imyigaragambyo biri mu masomo atangirwa muri PTS Gishari
Abapolisi bigishwa uko bashobora guha bagenzi babo ubutabazi bw'ibanze mu buvuzi igihe bibaye ngombwa
Imihanda igana ku macumbi iri kubakwa no kunozwa
Aya macumbi niyo acumbikirwamo abari guhabwa imyitozo n'amasomo bibinjiza muri Polisi y'u Rwanda
Nyuma y'umwaka, abashaka kwinjira muri Polisi bahugurirwa igishari haba umuhango wo kubinjiza muri uru rwego
PTS Gishari yabaye intangiriro y'urugendo rwa benshi rwo kwinjira muri Polisi y'u Rwanda
Iki kibuga kiberamo akarasisi iyo basoje amasomo usanga mu minsi isanzwe aricyo gikorerwamo imyitozo itandukanye

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages