Ni urugamba rutari rworoshye kubera imiterere yarwo yaturukaga ku kuba benshi mu Ngabo za RPA batari bazi neza imiterere y’igihugu barwaniramo, kudahuza ururimi n’abo barwanira kuko benshi bari baravukiye ndetse barererwa mu mahanga bari barahungiyemo ariko ubuhanga, ubwitange, umurava no kutagamburuzwa n’izindi ndagagaciro batozwaga buri munsi byatumye bagera ku ntsinzi.
Tariki ya 1 Ukwakira, Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize Umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara kuko izindi zose zari zananiranye.
Ingabo za RPA, Ishami rya Gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.
Mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame, zirimo imirwanire igezweho yo kwimurira urugamba mu misozi miremire yo mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu birunga, gushyira hamwe no kugira imyitwarire ihamye ikwiye ingabo zirwanira gutsinda.
Ubwo binjiraga muri uwo mujyo, ku ikubitiro Ingabo za RPA zafashe uduce two ku Mulindi na Gikoba muri Gicumbi y’ubu zihashinga ibirindiro bikomeye cyane zifashishije indake, imyobo, bitunganyijwe neza kandi bikomeye byabarindaga guhitanwa n’ibisasu bikomeye byaterwaga na FAR n’abacancuro bari bafatanyije barimo n’ab’Abafaransa.
Icyo gihe mu ngabo morale yarazamutse cyane kuko bashoboraga kuganira bagahabwa n’amabwiriza yabafashaga guhangana n’ibitero bagabwagaho na FAR n’abambari bayo kandi badatakaje aho bari barafashe biyushye akuya baturutse mu Mutara utaraboroheye na gato.
Intambara igira ibyayo, muri icyo gihe, Umugaba w’Ingabo za RPA, Maj Gen Paul Kagame, yahisemo guhindura urugamba ngo bajye gutera Umujyi wa Byumba wari mu bilometero bike by’aho bari barafashe, ariko zimwe mu ngabo nkuru yari ayoboye zo ntizifuzaga ko rwahinduka kuko bari bafite impungenge ko bashobora kurutsindwa bakamburwa n’aho bari bafite kandi harabagoye kuhabona.
Gen James Kabarebe, Umujyanama wihariye mu by’Umutekano wa Perezida wa Repubulika, agaruka kuri urwo rugamba, avuga ko kujya gutera Umujyi wa Byumba ku itariki 5 Kamena 1991 byatumye bagura agace bari barafashe kandi bigatuma na Leta ya Habyarimana yemera imishyikirano n’ubwo nayo itigeze ishyirwa mu bikorwa.
Yagize ati "Byageze nko mu kwa gatanu, Perezida Kagame ashaka guhindura urugamba, ashaka kwagura uduce twari dufite, ahamagara ingabo ziyoboye izindi [Commanders], arababwira ati "aha ngaha tuhamaze igihe kinini umwanzi twaramunaniye ariko ntabwo yumva imishyikirano, ntitwaje kuguma hano tugomba kujya gutera Umujyi wa Byumba. Abayobozi baramureba bati, Afande ntibishoboka. Tugiye i Byumba turaraswa Byumba tuyibure n’iyi myobo yacu tuyibure."
Gen Kabarebe akomeza avuga ko gutera Byumba cyari icyemezo cy’Umugaba Mukuru kandi ko hari abatarabyumvaga gutyo bigasaba ko babanza gusobanurirwa.
Byabaye igihe cyiza cyo kwerekana ubudatsimburwa bwa RPA. Iyo byagenze gutyo umuyobozi ni we ufata umwanzuro.
Icyo gihe Gen Maj Kagame yarababajije ati “Ese ubundi mwaje gufata Gikoba? Icya kabiri nimutera i Byumba, Habyarimana araba ashaka iki muri iyi myobo? Birumvikana umwanzuro ni uw’umuyobozi, Afande igitero cya Byumba arakiyobora ajyana n’ingabo natwe imyobo tuyivamo tariki 6 Kamena 1991 dutera Umujyi wa Byumba."
Ingabo za RPA zimaze kugaba igitero i Byumba, Leta ya Habyarimana yatabaranye imbaraga zose yari ifite yongeraho ubufasha bw’intwaro n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’iz’u Bufaransa ariko birangira barengeye Umujyi wa Byumba.
Icyakora ibindi bice byafashwe na RPA kubera icyo gitero byatumye ihindura isura y’intambara kugeza bishyize Habyarimana ku gitutu cy’isinywa ry’amasezerano ya Arusha.
Gen Kabarebe yagize ati "Nk’uko yabitekereje [Maj Gen Paul Kagame], ingabo za Habyarimana ntizahise zijya muri ya myobo ahubwo zagiye gutabara Umujyi wa Byumba, iza Kigali ziza i Byumba, iza Rulindo ziza i Byumba izari Ruhengeri ziza i Byumba zose ziduteraniraho i Byumba."
Ku munsi wa kabiri w’imirwano, Maj Gen Kagame yabwiye ingabo ko iza Habyarimana zishaka Umujyi wa Byumba, azisaba gusubira inyuma gato nka kilometero imwe cyangwa bibiri zigacukura imyobo yo kubamo.
Maj Gen Kagame yagize ati “Nimubarekera umujyi bararota ko bawufite baradamarara. Ni nako byagenze koko, urumva yabakinnye umutwe."
Kugeza icyo gihe, Ingabo za RPA zari zimaze kongera Uduce twa Mukarange na Bubande ku tundi twa Mulindi na Gikoba bari barafashe mbere bibongerera imbaraga, abanyapolitiki ba RPF Inkotanyi bari mu mahanga bahita baza ku Mulindi bawuhindura Umurwa Mukuru wabo, Leta ya Habyarimana yisanga ku gitutu cyo kwemera imishyikirano y’Amasezerano ya Arusha.
Ingabo za Habyarimana zibifashijwemo n’iz’Abafaransa zakomeje kujya zimisha ibisasu binini aho iza RPA zari zarigaruriye ariko kubera uburyo zari zaracukuye imyobo zikayitinda mu buryo bukomeye ntacyo ibyo bisasu byakoze.
Habyarimana yemeye kugana inzira y’ibiganiro biganisha ku masezerano ya Arusha kugeza ubwo yayasinyaga ariko akayita ko ari ibipapuro bishobora no gucibwa isaha iyo ariyo yose.
Ku rundi ruhande we n’abambari be bakomeza umugambi wo gucura no gukora Jenoside yahagaritswe n’ingabo za RPA zikanabohora igihugu.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!