00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tugomba guhaguruka tukarwanirira igihugu cyacu - Depite Mukabunani

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 3 March 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Depite Mukabunani Christine yatangaje ko hari abanyamahanga bajya bashaka kunyura mu ishyaka PS Imberakuri ayobora kugira ngo basebye u Rwanda bakababera ibamba, asaba n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda guhaguruka bakarwanirira igihugu n’inyungu zacyo.

Kuva ubwo umutwe wa M23 wigariraga Umujyi wa Goma na Bukavu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakajije umurego mu icengezamatwara no gusabira u Rwanda ibihano ndetse ibihugu by’inkoramutima zayo nk’u Bubiligi bwihutira gushyira igitutu ku Rwanda burukangisha ibihano.

Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, Depite Mukabunani Christine, yabwiye RBA ko abagize imitwe ya politike bagomba kurangwa no gushyira hamwe bakarwanira inyungu z’u Rwanda kurenza n’abo mu bindi bihugu.

Ati “Abanyamahanga baza baducaho kuko baba bazi ko ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi baba bazi ko urabeshyera igihugu cyawe, baba bazi ko uravuga n’ibidahari. Dukwiye kugaragara nk’abanyembaraga kandi bakunda igihugu cyabo, kuko n’abandi barwanira igihugu cyabo.”

Yongeyeho ati “Ngira ngo mwumvise muri Afurika y’Epfo ukuntu imitwe ya politike yashyize hamwe harimo n’utavuga rumwe n’ubutegetsi uyobowe na Julius Malema bose baba bashyize hamwe bashakisha icyateza imbere igihugu cyabo. Natwe rero ni uko tugomba kubigenza ndetse tukanarushaho, twe dufite n’ubunararibonye mu bibazo bikomeye cyane igihugu cyacu cyaciyemo, tugomba rero guhaguruka tugahagarara.”

Perezida w’Umutwe Uharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, UDPR, Depite Pie Nizeyimana yahamije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buzatuma igihugu gikomeza kubaho.

Yagize ati “Ubumwe bwacu nibwo buzatuma tubasha kubaho mu myaka iri imbere. Niba hari abantu bamwe na bamwe bashobora kuba batatira ubumwe bw’Abanyarwanda bakiyunga kuri Wazalendo turakora iki nk’abagize imitwe ya politike kugira ngo tubashe kuganiriza abayoboke bacu badakomeza kujya muri izo ngengabitekerezo zisubiza ubumwe bwacu inyuma?”

Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Nkubana Alphonse, yavuze ko intego bafite ari ugushyira hamwe bakamagana umuntu wese uzashyigikira ibikorwa bigamije kuvogera ubusugire bw’igihugu muri rusange.

Ati “Nta na rimwe tuzemera ko u Rwanda ruvogerwa cyangwa se rubeshyerwa, twifuza ko Congo yahagarika kubeshyera igihugu cyacu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe mu kiganiro aherutse kugirana n’ihuriro ry’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, yaberetse ko kumva kimwe ikibazo ari intwaro ikomeye yageza ku ntsinzi.

Yagize ati “Intwaro ya mbere igihugu kiba gifite ni ukuba abaturage bacyo n’abayobozi bafite imyumvire imwe ku kibazo, iyo abantu babyumvise kimwe bagashyira hamwe iyo ni intwaro ikomeye cyane, ibindi byose byo kurwana urwo rugamba birashakwa.”

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike riherutse kwamagana ibihugu birimo RDC kubera ubufatanye bwayo na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ingabo z’Abarundi, abacanshuro b’Abanyaburayi na SAMIRDC bahuje umugambi na Perezida Tshisekedi wo gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

U Rwanda ruhamya ko mu iyo hataba ubwirinzi ku mipaka yarwo ibisasu byarashwe i Rubavu ku wa 26 na 27 Mutarama 2025 byari kugira ingaruka zikomeye cyane kurusha uko byagenze.

Depite Mukabunani asanga abagize imitwe ya politike bose bagomba gufatanya mu rugamba rwo kurwanya abasebya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .