00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yemeye guhonga Amerika n’Abanyaburayi amabuye y’agaciro ngo botse u Rwanda igitutu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 February 2025 saa 02:23
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangiye kureba uko yakorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’igihugu cye, kugira ngo nabyo bimufashe guhangana na M23.

Amakuru y’iyi mikoranire ya Perezida Tshisekedi na Amerika yagarutsweho na New York Times.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko kuri ubu Tshisekedi wabuze ayo acira n’ayo amira kubera ingabo ze zikomeje gutakaza umusubirizo ibice zagenzuraga, yemeye guha Amerika n’Abanyaburayi amabuye y’agaciro y’igihugu cye kugira ngo arebe ko bamufasha guhangana na M23.

Binyuze muri uyu mugambi, Tshisekedi yifuza ko ibi bihugu by’u Burayi na Amerika birushaho gushyira igitutu k’u Rwanda, ashinja gufasha umutwe wa M23. Ashimangira ko guha amabuye y’agaciro ibi bihugu bishobora gutuma iki gitutu cyiyongera, ndetse igihugu cye kikabona amahoro.

Tshisekedi yemeye gutanga aya mabuye y’agaciro mu gihe urwego rw’ubucukuzi mu gihugu cye rwari rumaze igihe kinini rugaragaramo umubare munini w’ibigo binini by’Abashinwa birubyaza umusaruro kurusha Amerika n’u Burayi.

Aya makuru agiye hanze mu gihe ibihugu nk’u Bubiligi buza ku isonga mu gusahura umutungo wa RDC, u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangiye gushyira igitutu k’u Rwanda ndetse birukangisha n’ibihano.

Ku ikubitiro, Amerika yahise inafatira ibihano Gen (rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, imushinja kuba umuhuza w’u Rwanda na M23.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane ujyanye n’amabuye y’agaciro, kuko ifite zahabu, Diamant, Cobalt, Copper, Nickel, Uranium, Coltan, Lithium, n’andi menshi.

RDC ifite kandi umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri miliyari ibihumbi 24$. Bituma ari cyo gihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.

Bibarwa ko 48% bya Cobalt yacurujwe ku Isi hose mu 2013 yavuye muri RDC mu gihe icyo gihe 47% by’ububiko bw’iri ku Isi, ariho yari iherereye. Imibare ya vuba yerekana ko 60% bya Cobalt iri ku Isi iri muri RDC, ni ukuvuga toni miliyoni 36.

Tshisekedi afashe iki cyemezo, mu gihe n’ubundi amabuye y’agaciro ya Congo yari asanzwe afitweho ijambo n’amahanga, nyamara umubare munini w’abaturage b’igihugu cye babayeho mu bukene.

Urugero, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 300$ igihugu cya Congo cyasinyanye na sosiyete zitandukanye zo mu mahanga zicukura cobalt, amafaranga akigarukira ku byacukuwe ni 3% andi ajya mu mifuka y’abanyamahanga batifuriza iki gihugu ineza.

Bibarwa kandi ko 40% bya diamant icukurwa mu bice bya Kasaï no muri Kivu zombi n’utundi duce nka Maniema na Katanga ijyanwa mu mahanga mu buryo bunyuranye n’amategeko. Ni nako bigenda ku yandi mabuye.

Ni kenshi Tshisekedi yagiye yumvikana avuga ko intambara ahanganyemo na M23, iterwa n’u Rwanda rushaka gusahura igihugu cye, gusa Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka aherutse kubinyomoza.

Kanyuka yatangaje ko batarwanira amabuye y’agaciro kuko mu bice bafashe harimo ibitarimo amabuye y’agaciro.

Ati “Ugiye Bunagana na Rutshuru nta mabuye y’agaciro ahari, intambara yacu ni uguhanira kubaho. Kinshasa iraduheza, ikatwita abanyamahanga, ariko twe ntabwo turi abanyamahanga, turi abanye-Congo turi iwacu. Tugomba kubaho ni cyo cya mbere. Icyo duharanira si amabuye y’agaciro ni ukubaho.”

Yagaragaje ko badaharanira uburenganzira bw’ubwoko bumwe, ko ahubwo baharanira uburenganzira bw’amoko yose, atanga urugero rwo kuba akomoka Kasai ariko akaba ari mu ihuriro AFC/M23.

Ati “Turwanirira amoko yose, twe ntabwo turi abahezanguni bishingiye ku moko nka Tshisekedi ufata bamwe akabashyira ku ruhande, agashyiraho politiki y’ikimenyane.”

Uyu mutwe uvuga ko intego yawo itari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, ko ahubwo ari ukubusaba kureka kwica abaturage.

Tshisekedi yemeye guhonga Amerika n’Abanyaburayi amabuye y’agaciro ngo botse u Rwanda igitutu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .