00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi aracyakomeye kuri Minisitiri w’Intebe Suminwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2025 saa 09:21
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, yatangaje ko Suminwa Judith azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, mu gihe hagiye gushyirwaho guverinoma nshya yizeye ko izashobora gukemura ibibazo by’umutekano, imibereho n’ubukungu byugarije Igihugu.

Tshisekedi yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye guhindura abagize guverinoma, agashyiraho abashya ndetse benshi bari batangiye no guhwihwisa ko Judith Suminwa ashobora kwirukanwa.

Ubwo yari mu nama y’Ihuriro ry’amashyaka, Union Sacrée (USN), Perezida Tshisekedi yashimangiye ko agifitiye icyizere Suminwa cyo gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe, bishyira iherezo ku makuru yari yatangiye guhwihwiswa ko na we ashobora gusimburwa.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ateganya gushyiraho abagize guverinoma nshya ariko ko batagomba kurenga 50.

Kuri we agaragaza ko izaba ari guverinoma idaheza buri wese kuko bazaha amahirwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Sosiyete Sivile n’abandi mu gufasha mu cyerekezo cy’igihugu no gukemura ibibazo abaturage bacyo bafite.

Ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y’Abaminisitiri yifuriza ubutsinzi abazakomezanya na Guverinoma nshya, ashimira abatazasubira muri Guverinoma ku bw’imirimo bakoreye Igihugu.

Guverinoma yari isanzweho igizwe n’abantu 54, yanengwaga kuba hari bimwe mu bice by’igihugu bidahagarariwe ndetse no kuba hari imitwe ya Politiki ifite Abadepite mu Nteko ariko ikabura n’umuntu n’umwe uyihagararira muri Guverinoma.

Ntabwo abazagaragara muri guverinoma nshya ya RDC baramenyekana, gusa icyamenyekanye ni uko Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, agifitiwe icyizere, bityo akaba ari we uzayiyobora.

Judith Suminwa azakomeza kuyobora Guverinoma ya RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages