00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency Rwanda yakebuye ba rwiyemezamirimo badindiza imishinga, bigashyira mu kaga abaturage

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 8 November 2024 saa 08:59
Yasuwe :

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, TI-Rwanda (Transparency International Rwanda) wakebuye ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko agamije guteza imbere igihugu mu bikorwaremezo cyangwa se kurengera ibidukikije bakadindiza iyo mishinga, bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Ni ibyagaragajwe na TI-Rwanda ku wa 7 Ugushyingo 2024, ubwo uyu muryango wamurikaga ibyavuye mu isesegurwa rya raporo y’ibibazo abaturage bahura nabyo, mu ishyirwa mu bikorwaremezo ry’imishinga itandukanye yo kubaka ibikorwaremezo no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Mupiganyi Apollinaire, yavuze ko ba rwiyemezamirimo barenga ku mategeko yagenwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yo gushyiraho ibikorwaremezo ubu ari cyo gihe ngo babihagarike.

Yagize ati “Iyo hagiye kubakwa ibikorwaremezo cyangwa se kuzana imishinga irengera ibidukikije, umugenerwabikorwa aba ari umuturage, ariko usanga ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko barenze ku mategeko yagenwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga bigatuma ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga.”

Mupiganyi yakomeje ati “Bimwe mu bikunze kugaragara ni aho usanga haciwe ‘rigoles’ imbere y’urugo rw’umuturage ariko bagatinda kuzubaka, ugasanga umuturage ntaho afite ho guca ajya iwe, rimwe na rimwe n’imvura yangwa ikaza kuzura bikaba byakwangiza inzu y’umuturage. Ibyo ni ibigaragara ahantu henshi ahanini bitewe n’abarwiyemezamirimo bashyira imbere inyungu za bo.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi bashyira mu bikorwa iyo mishinga ariko bakayisondeka.

Umukozi wa TI-Rwanda ukora ubushakashatsi, Bruce Gashema, yavuze ko mu byo abaturage bagaragaje bidindiza ishyirwa mu bikorwa y’imishinga yo kubaka ibikorwaremezo cyangwa kubungabunga ibidukikije, ari ruswa yitambika ibyo byose bigatuma bibagiraho ingaruka.

Ati “Ubwo twakoraga ubushakashatsi, abaturage batugaragarije ko ruswa iri mu bituma ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga imwe n’imwe idindira. Twabonye ko hari abahabwa amasoko yo gutwara ibishingwe kandi nta modoka bafite zihagije, bigatuma ibishingwe bitinzwa mu ngo z’abaturage bikabagiraho ingaruka kuko iyo imvura iguye havamo imyuka mibi, imyanda itabora igatembera mu mirima yabo.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Phillipe, yavuze ko abaturage nubwo bahura n’ibyo bibazo byose, na bo bakwiriye kumenya amategeko abarengera ndetse bagatanga amakuru ya barwiyemezamirimo batashyize mu bikorwa ibyo bagombaga gukora uko bikwiye ku gihe.

Ati “Amategeko ahana ba rwiyemezamirimo bashyize mu bikorwa nabi ibyo bagombaga gukora arahari, ni ngombwa ko umutarage abimenya mu gihe yahuye n’ikibazo nk’icyo akegera inzego zibishinzwe agahabwa ubutabera. Mu gihe hari aho bamenye ko hari ruswa ayo makuru ntabwo bakwiye kuyihererana.”

Ti-Rwanda yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu ntangiriro za 2024 bukorerwa mu ntara zose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda Mupiganyi Apollinaire yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kwihutisha imishinga hirindwa kubangamira abaturage
Kwitonda Phillipe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n'amashyamba muri Minisiteri y'ibidukikije, yavuze ko abaturage bagomba kumenya amategeko abarengera
Gashema Bruce umushakashatsi muri TI-Rwanda yavuze ko hari abahabwa amasoko yo gutwara imyanda kandi nta bushobozi bafite buhagije bwo kubikora bigatuma ubuzima bw'abaturage bujya mu kaga
Abari bitabiriye imurikwa ry'isesengurwa rya raporo igaragaza ingaruka abaturage bahura nazo mu ishyirwa mu bikorwa y'imishinga itandukanye irimo n'irengera ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .