Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ubwo hatorwaga abagize komite nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Muri ayo matora, Samuel Dusengiyumva usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali ni we watorewe kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi, yungirijwe na Haruna Nshimiyimana, mu gihe Kayitesi Marceline yatorewe kuba umwanditsi.
Irene Niyitanga yatorewe kuyobora Komisiyo y’ubukungu ahigitse abarimo Munyakazi Sadate na Makuza Freddy, Nkurunziza Samuel atorerwa kuyobora Komisiyo y’imibereho myiza, imiyoborere myiza hatorwa Tetero Solange, na ho Komisiyo y’Ubutabera hatorwa Me Nyamaswa Raphael.
Hatowe kandi batatu bahagarariye urubyiruko muri Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali barimo Cyusa Dieudonné, Rucaca Pacifique na Ingabire Josepha.
Dusengiyumva Samuel watorewe kuyobora FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yijeje abanyamuryango ko amatora atari ryo herezo, ahubwo ari intangiriro zo gushyira mu bikorwa ibyo bazakorera abaturage.
Yagaragaje ko azashyira imbaraga mu kongera ubwitabire bw’abanyamuryango guhera ku rwego rw’Umudugudu no gushyiraho imbaraga mu guteza imbere urubyiruko n’abagore.
Ati “Bigaragara ko iyo abantu bashyize imbaraga n’ibitekerezo byabo hamwe, uhereye ku mudugudu tujya tubona twubaka imihanda n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye. Icya kabiri tuzashyira imbaraga mu rubyiruko n’abagore, tureba uburyo binyuze mu muryango wa FPR Inkotanyi haboneka amahirwe menshi y’iterambere.”
Yakomeje agaragaza kandi ko hazashyirwaho uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo by’abanyamuryango, kwihutisha serivisi ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Kuzamura imyumvire y’abaturage bacu, ku buryo bwo kubaho neza, bakagira ubuzima bwiza, bakora siporo, kumenya umuryango no kwita ku bana bakiri bato kugira ngo babashe kwitegurira amashuri ariko tugenda tunagabanya n’ihungabana naryo rigenda riba ryinshi.”
Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bw’abanyamuryango hazagerwa kuri byinshi by’umwihariko ibikubiye muri Manifesto ya FPR Inkotanyi ya 2025-2029.
Tito Rutaremara yagaragaje ko ubutumwa bukomeye abayobozi batowe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye kwitaho ari ibirebana no gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo n’igwingira ry’abana.
Ati “Nta soni mufite kuba mugifite abantu barwaye za bwaki muri abanyamujyi? Umwana wagwingiye ntabwo ubwenge bwe bukora 100%, biragenda bikagera kuri 50% ndetse no hasi y’aho. Ntabwo rero ari we uzavamo injeniyeri, umuganga, umutekinisiye ndetse izi ndwara ziza kuko baba ari abanyantege nke ni bo ziheraho zikabazahaza kurusha abandi.”
Yagaragaje ko kugwingira kw’abana bidaturuka ahanini ku bukene ahubwo biterwa n’ubujiji no kutita ku bana uko bikwiriye, abasaba kugira uruhare mu gushaka umuti w’icyo kibazo.
Yashimangiye ko kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagomba kugira uruhare mu gushaka umuti urambye ku kibazo cy’inda ziterwa abangavu n’ibindi bicyugarije umuryango nyarwanda.
Yasabye abayobozi gukemura ibibazo abaturage babagezaho bidasabye gutegereza igihe kirekire.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!