Hari bamwe mu baturage baganiriye na RBA bavuze ko iyo uvuye guhabwa serivisi runaka cyane izitangwa na ‘saloon’ zitunganya imisatsi, bikarangira udatanze ‘tip’, usubirayo ugahabwa serivisi itandukanye n’iyo wahawe mbere.
Muhimpundu Epiphanie yavuze ko hari igihe ajya ashaka kujya muri ‘saloon’ gukoresha imisatsi ariko yabona ko nta mafaranga arengaho ya ‘tip’ akabisubika.
Yagize ati “Hari saloon imwe njya njyamo mu mujyi, iyo ntekereje ko ngiye kujyayo kandi nta mafaranga mfite ari buvemo ayo kwishyura n’aya ‘tip’ y’uwansokoreje, uwanyogerejemo, n’undi, icyo gihe ndabyihorera nkajya ahandi badasanzwe banzi.”
Mutabaruka Jean D’Amour ni umwe mu batanga serivisi zo kogosha abantu, avuga ko iyo yogoshe umuntu akamuha ‘tip’ yumva yishimye n’ubutaha iyo agarutse abikora anezerewe kuko aba yizeye ko yakongera akayimuha.
Igiraneza Esther we ni umuyobozi w’imwe muri restaurant zikorera muri Kigali. Yavuze ko batoza abakozi babo kutararikira ‘tip’ kuko hari bamwe mu bakozi bijya bibaho atahabwa iryo shimwe, ugasanga atanze serivisi mbi, bigatuma abakiliya bahacika.
Yagize ati “Nk’umukiliya utanga ishimwe cyane amwakira yishimye ariko ubundi mu by’ukuri ntabwo ari cyo tuba twaramuzaniye mu kazi kuko aba afite umushahara ahembwa, ‘tip’ yakagombye kuza nk’inyongera aho kwica imitangire ya serivisi ngo ni uko utahawe ayo mafaranga.”
Impuguke mu by’ubukungu, Habyalimana Straton, agaragaza ko ubucuruzi bwa serivisi ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda. Yavuze ko ‘tip’ ari nziza kuko ituma abakozi bakora neza ariko itari itegeko.
Ati “Tip ni ishimwe ubundi umuntu wahawe serivisi runaka agenera uwayimuhaye ku bushake, ibintu bikunze kugarukwaho cyane rero ni ingano yayo, ubundi inziza ni iyihe, imbi ni iyihe, yagombye kuba ingana iki, icyo kintu na cyo kigomba guterezwaho cyane kuko iyo ikabije ituma abakiliya bacika.”
Umuco wo gutanga ‘tip’ watangiriye i Burayi hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 17, aho abanyemari baho bishyuraga amafaranga arenze ku yo basabwaga kwishyura serivisi bahawe n’abakene.
Nyuma mu kinyejana cya 19 ni bwo abakerarugendo b’Abanyamerika bagiye i Burayi bakunda uwo muco bawujyana iwabo. Mu myaka yakurikiyeho wagiye ukwirakwira mu bindi bihugu ku buryo hari n’aho wabaye itegeko.
Mu Mujyi wa Kigali hari amahoteli yashyizeho agasanduku kagenewe gushyirwamo iri shimwe kazwi ‘Tip box’ avuyemo agasaranganwa abakozi bose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!