Nubwo iyi ntambara imaze iminsi igenza make, aho Ingabo za Leta zatsinze iza TPLF mu buryo bugaragara, ingaruka z’intambara zo zirakomeje, aho ziganjemo inzara imaze iminsi yibasiye abatuye Tigray.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 2,2 bakeneye inkunga y’ibiribwa mu buryo bukomeye kuko bafite inzara, ndetse ko hakenewe nibura amakamyo 100 y’ibiribwa ku munsi kugira ngo iki kibazo kigenze make.
Icyakora hashize amezi arenga atatu amakamyo atagera muri ako gace, bisobanuye ko ikibazo cy’inzara cyarushijeho kwiyongera, amakuru akavuga ko abana bato bari kwicwa n’inzara ku bwinshi, mu gihe kimwe cya kabiri cy’abagore batwite bose bafite ibibazo byo kubona indyo ihagije.
BBC yatangaje ko abaganga n’abaforomo bo muri Tigray na bo bari mu bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, aho bari mu bakunze kugaragara bagiye gutonda umurongo mu bandi baturage bakeneye ibiribwa.
Ibi biterwa n’uko aba baganga bamaze amezi umunani yose badahembwa, ari na cyo cyabasubije inyuma cyane ubukene bukabugariza. Ku rundi ruhande, banki zo muri Tigray zimaze igihe zidakora, ku buryo bidashoboka ko umuntu yabikuza amafaranga, na byo bikaba byaragize uruhare mu gukongeza ikibazo cy’aba baganga.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko nibura hakenewe miliyoni 337$ kugira ngo iki kibazo cy’ibiribwa gikemuke muri Ethiopie.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!