Tigo Sugira ikora ite?
Tigo Sugira ni konti ufungura muri Tigo cash, ukoresheje ibyangombwa (Indangamuntu cyangwa pasiporo).
Konti ya Tigo sugira ni ubuntu kuyifungura kandi kwizigamira na byo ni ubuntu.
Ni iki wakora hamwe na Konti ya Tigo Sugira?
• Ushobora kubitsa nibura ifaranga rimwe
• Nta kibazo ku yo washyiraho yose
• Ushobora kureba amafaranga yawe igihe cyose ubyifuje
• Ushobora kubikuza amafaranga yawe igihe ubyifuje
Ni akahe gashya Tigo Sugira izaniye abanyarwanda?
• Guhabwa inyungu igera ku 7% mu gihe cy’umwaka ku mafaranga yose wizigamiye kuri konti ya Tigo Sugira.
• Inyungu ibarwa buri munsi ku mafaranga ufite kuri konti yawe Tigo Sugira
• Yishyurwa buri gihembwe ni ukuvuga nyuma y’amezi 3
• Uko ubitsa kenshi ni ko wongera inyungu yawe.
Ni gute bafungura konti ya Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Fungura konti
Intambwe ya 3: Shyiramo nomero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wafunguye neza konti yawe ya Tigo Sugira.
Ni gute babista muri Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Kubitsa
Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubitsa
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikije neza
Ni gute wabikuza kuri konti yawe Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse bikuza
Intambwe ya 3: Shyiramo umubare w’amafaranga ubikuza.
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira ko wabikuje neza
Ni gute urebe amafaranga ufite kuri konti yawe ya Tigo Sugira?
Intambwe ya 1: Kanda *200*11*3#
Intambwe ya 2: Hitamo ahanditse Menya asigaye
Intambwe ya 3: Shyiramo numero y’indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe
Intambwe ya 4: Shyiramo umubare w’ibanga wa Tigo Cash
Intambwe ya 5: Urabona ubutumwa bugufi bukubwira amafaranga ufite kuri konti yawe.
Ubu abakiliya bose bakoresha Tigo cash, bashobora gufungura iyi Konti bagahabwa inyunga ingana na 7%.



















TANGA IGITEKEREZO