00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda yahembewe gutanga serivise nziza

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 14 October 2015 saa 10:02
Yasuwe :

Kuri uyu wa 14 Ukwakira, ubuyobozi bw’ikinyamakuru The Service Mag bwashyikirije igihembo Tigo Rwanda nk’ikigo cy’ubucuruzi cyahaye serivise nziza abakiriya bacyo mu cyumweru cyari cyahariwe gutanga serivise nziza ku Isi hose.

Sandra Idossou, washinze ikinyamakuru the Service Mag yavuze ko Tigo Rwanda ari cyo kigo cyashishikariye gukangurira abakozi bacyo gutanga serivise nziza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:” Mu cyumweru gishize, Tigo Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo abakiriya bayo basobanukirwe n’ibyo ikora binyuze ku mbuga nkoranyamabaga. Bikaba byari bikwiye ko tubashimira ku murimo mwiza bakoze.[…]”

Ushinzwe ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri Tigo Rwanda, Claire Muneza yavuze ko icyatumye bahabwa iyi certificat ari uko bahaye abakiriya babo serivise nziza, babamenyesha ibicuruwa byabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho kugira ngo baze kubaza ku kicaro cya Tigo.

Yagize ati:” Urabona turimo turinjira mu buzima bukenera ikoranabuhanga, nicyo gituma tugomba guha serivise nziza abakiriya bacu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. […]”

Sandra Idossou, washinze ikinyamakuru the Service Mag

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages