00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TI Rwanda yasabye inzego bireba guha abana bafunze ubutabera n’uburenganzira babagomba

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 October 2017 saa 07:26
Yasuwe :

Umuryango wita ku kurwanya akarengane na ruswa, TI Rwanda, urasaba inzego bireba kurengera abana bafunze, bagahabwa uburenganzira bwo kunganirwa no kumenyana n’ababunganira mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera ndetse no kwita ku bindi bibazo bibugarije muri gereza.

Ubushakashatsi uyu muryango wakoreye ku bana 132 bafungiye muri gereza yabo ya Nyagatare bwagaragaje ko uburyo bafatwamo mbere y’uko bacirirwa imanza bishobora kubangamira uburenganzira bwabo.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragajwe kuwa 27 Ukwakira 2017, mu nama TI Rwanda, yagiranye n’inzego zitandukanye zirimo Polisi, urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Urugaga rw’abavoka n’abandi, igamije gushakira hamwe uko abana bafunzwe bahabwa ubutabera.

Bwagaragaje ko hari abana bamwe bahohoterwa muri gereza na bagenzi babo, abakoreshwa imirimo ivunanye nko kuvoma, gutozwa imico mibi nk’ubutinganyi, gutinda gusomerwa imanza no kumenyeshwa imyanzuro y’inkiko n’ibindi kandi ko bataba bazi ububi bwabyo nta n’imbaraga zo kuba babyikuramo bafite.

Mu bana bose 132, abangana na 44.6% basubije ko bakubitwa na bagenzi babo, 31.80% bavuga ko batajya basurwa n’ababyeyi babo cyangwa abarezi, 75,70% basubiza ko basangira ibikoresho n’abakuze.

Hari kandi 12,87% basubije ko badahabwa ibiryo bihagije , 62,12% basubiza ko badahabwa amazi meza, 28% bavuga ko badahabwa ubuvuzi buhagije ndetse ko 47.70% bavuze ko batabasha kwiyishyurira cyangwa kwishyurirwa abunganizi.

Bwagaragaje kandi ko abana benshi hari ubwo bahungabanyirizwa uburenganzira n’abunganizi bahawe, bakabahatira kwemera ibyaha bashinjwa nubwo baba batarabikoze.

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculée, yavuze ko iyi nama yari inagamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iheruka kuba muri Kanama, yavugaga ko uburyo abagororwa batwarwa bagiye kuburana bubangamye, kutamenyeshwa ababunganira mu by’amategeko n’ibyo baregwa ku gihe n’ibindi kandi ko ubu hari byinshi byavuguruwe.

Ingabire yavuze ko abana muri gereza babangamirwa bityo abo bireba bakwiye kugira icyo bakora ako karengane kagacika.

Yagize ati “Ubundi gufunga abana ni ibintu bidasanzwe rwose. Umwana ntafungwa, aba ataragera igihe cyo kuryozwa ibikorwa bye yakoze, gusa hari igihe biba ngombwa yakoze ibikabije cyane, bamujyana kwa muganga bagasanga nta kibazo cyo mu mutwe afite.”

Yavuze ko akenshi, iyo ageze imbere y’urukiko igihano cye gisubikwa cyangwa kikagabanywa, asaba ko bahabwa ubutabera. Ati “Icyo rero twebwe dusaba ni uko abana batajya batinda kugera imbere y’ubucmanza. Ikindi ni uko bajya babona ababunganira mu mategeko kandi bakabonana. Twabonye ingero z’abana bahurira mu rukiko n’ababunganira batarigeze baganira kandi bagomba kumenyana, bakamenyana n’imiryango yabo bikabafasha uko bazababuranira.”

“Birareba za gereza bafungiyemo n’abavoka babunganira niho hari ikibazo ubona ko bakwiye kongera kunoza neza. Umwana ntushobora kumufunga ngo uvuge ngo ararya rimwe ku munsi. Ntibikunda kuko akeneye gukura[…] abana ntibabakubita gusa banabakoresha n’ingeso mbi nyinshi cyane. Abana ntibakwiye gufunganwa n’abantu bakuru. Icyo turagisaba, kirazira kikaziririzwa. Babakoresha ibintu by’imico mibi, bakabigisha ubutinganyi.”

Umukozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Francois Xavier Habakurama, yavuze ko amategeko ateganya ko igihe umwana afite ibyo asabwa gusobanurira ubugenzacyaha, agomba kwitabwaho bitandukanye n’uko abantu bakuru bitabwaho ko mu gihe bidakozwe uburenganzira bwe buba buhutajwe.

Muri gereza y’abana ya Nyagatare hafungiye abana hagati y’imyaka 14 na 16 bangana na 0,40%, abari ahagti ya 17-18 bangana na 19,60%, abari hagati ya 19 na 20 ni 22,70% naho abafite n’abarengeje 21 ni 53%. Muri rusange, iyi gereza irimo abakobwa bangana na 13.6% n’abahungu bangana na 86,3%, abafite ubumuga bayifungiyemo bangana na 8,3% by’abayifungiyemo.

Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Immaculée
Inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Munyamahoro René, Umwarimu mu ishuri ry'amategeko, umwe mu bakoze ubushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages