Tete Loeper ukomoka mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Akarere ka Huye, mu Murenge wa Rukira avuga ko byamufashe byibuze imyaka ine, kugira ngo abe arangije kwandika icyo gitabo no kugishyira hanze.
Yabwiye IGIHE ko umwihariko w’igitabo cye mu kubara inkuru, ari uko yagerageje bishoboka kucyandika akoresheje ijwi ry’umwana muto.
Ati “Uko imyaka ishira, dore ubu ibaye 30, ngenda nkura nsobanukirwa neza ibyabaye n’uko byagenze. Nyamara mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga nari umwana ntasobanukiwe impamvu twihisha. Ni na bwo bwa mbere natangiye kubona umuntu apfa.”
Muri icyo gitabo anavugamo uko yasubiye iwabo aho akomoka gushakisha uwaba yarasahuye iwabo, ngo arebe byibuze ko hari amafoto bafite yamwereka uko abavandimwe be yabuze basaga.
Inkuru yo muriki gitabo cyitwa “Shut up and Hide” igaragaza uko uyu mwanditsi ndetse n’abana b’inshuti ze bakinaga, batuje, Jenoside yakorewe Abatutsi ikabagira imfubyi.
Yavuze ko impamvu yahisemo kwita icyo gitabo uko, ari amagambo amugaruka mu mutwe buri gihe, iyo yibutse inzira y’inzitane yanyuranyemo na nyina.
Ati “Nari umwana ubaza cyane ku buryo nasobanuzaga Mama buri kantu kose kandi nyamara nta mwanya wo kunsobanurira wari uhari. Yakomeje ansubiriramo ko niba ntashaka ko Interahamwe zingira nk’abandi twabonye, icyo nkwiye gukora ari ukuziba ubundi nkihisha gusa. Ntiyambwiye guceceka, ndabyibuka neza, yambwiye kuziba. Nshobora kuba nari namutesheje umutwe.”
Iki gitabo cy’uyu mwanditsi utuye bu Budage, gikurikira ikindi yanditse mu myaka ibiri ishize cyitwa “Barefoot in Germany”. Muri icyo gitabo yavugaga inkuru z’impunzi n’abimukira bajya mu Burayi gushaka imibereho.
Si ibyo gusa kandi kuko anaherutse kwandika filime mbarankuru yise “The Face of Resilience” yakoranye na Mutiganda wa Nkunda na Eliane Umuhire. Muri iyo filime bagaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwandakazi nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Iki gitabo cye gishya kiboneka muri Akitabu no muri Librairie Ikirezi mu Mujyi wa Kigali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!