00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Televiziyo CNBC Africa igiye kwimurira icyicaro cyayo cyo mu Karere i Kigali

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 25 January 2016 saa 01:23
Yasuwe :

Televiziyo mpuzamahanga yibanda ku makuru y’ubucuruzi, CNBC Africa, igiye kwimurira i Kigali ibiro byayo bikuru byo mu Karere k’Uburasirazuba bwa Afurika byari bisanzwe biherereye i Nairobi muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na New Times, Ushinzwe iterambere muri CNBC Africa, Patrick Ojil, yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku koroherezwa ndetse n’ubushake Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragaza.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gifite ubushake.Twakiriye ubufasha buturutse muri Guverinoma binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)”.

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko kuba u Rwanda rufite umutekano ndetse n’ibindi byiza bitandukanye byabaye imbarutso yo gufata iki cyemezo.

Yakomeje agira ati “Buri kigo cyifuza gukorera ubucuruzi ahantu hari umutekano.Mu Rwanda ni ahantu hatekanye. Guverinoma yakoze akazi gakomeye ngo igihugu kigire umutekano,tukaba tubona ari ikintu cy’ingenzi mu bucuruzi.”

U Rwanda rwabaye igihugu cya cyenda itangijemo ibikorwa byayo; Ojil, avuga ko bazakomeza kwagura ibikorwa byabo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Yakomeje avuga ko iki kigo cy’itangazamakuru kizakomeza gutangaza amakuru y’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse no kwereka abashoramari mpuzamahanga amahirwe bafite mu gushora imari yabo mu Rwanda.

Ati “Tuzakomeza gutara amakuru ku bucuruzi bw’u Rwanda umunsi ku munsi. Ni muri urwo rwego tuzakomeza kugaragaza amahirwe ahari yatera abashoramari kugira ubushake bwo kuza gukorera mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yavuze ko kwimurira ibiro bikuru na Studio i Kigali bizaha amahirwe yo kubona akazi kuri bamwe mu Banyarwanda. Yasobanuye ko nyuma yuko igikorwa cyo kwimuka no gutunganya ibyuma kizaba kirangiye hazahita hakurikiraho gushaka abakozi.

Iyi Televiziyo ifite ibiro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika harimo Zambia, Mozambique, Nigeria, Kenya, Gabon, Namibia. Ikaba ifite icyicaro gikuru muri Africa y’Epfo.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ishoramari muri RDB, Innocent Bajiji, yavuze ko kugira Televiziyo nk’iyi ikorera mu Rwanda bizagaragaza isura nziza y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.

Bonny Tunya uhagarariye CNBC i Nairobi, Tumisho Grater , muri Afurika y'Epfo, na George Ndirangu i Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages