Perezida wa Repubulika yababwiye ko biteye isoni kuba umuntu yabwirwa inshuro 12 ntiyumve, ashingiye ku kuba umwiherero ubaye ku nshuro ya 12 ariko hakiri ibihora bigarukwaho ntibihinduke. Avuga ko umeze atyo aba afite ikibazo kiremereye.
Perezida Kagame ntiyabahishe ko abashijwe no kuba bagira ibiganiro byiza, ariko impinduka zikabura. Yababwiye ko icyo akeneye kumva no kureba, ari impinduka zifatika.
Kagame yamaganye gutekinika no kujijisha
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi kwirinda guherereza amakosa ku bandi, ahubwo buri wese akamenya inshingano kandi akaryozwa ibyo atujuje.
Yabibukije ko ibitagenda baba babizi neza, ariko bakarenga bakibwira ko hari undi uzabikemura, ati: "Uwo muntu nta wundi utari wowe, nta bandi batari mwe".
Umukuru w’igihugu yamaganye umuco bamwe mu bayobozi badukanye wo kujijisha, aho babazwa ibyo bagombye kuba barakoze mu myaka itanu ishize, bagasubiza vuba na bwangu ko baraye bakoze inama yo kubyigaho.
Afatiye ku bikorwa by’ibitangaza bavuga ko bagezeho cyangwa bazageraho, ariko ntibigaragare yagize ati : "Bafite byinshi cyane byo kuvuga, nyamara bagakora bike". Yavuze ko amahirwe bagira ari uko abahishira ntabavuge uko bari.
Sinemeranya n’ibyo muvuga ko mwagezeho
Perezida Kagame yavuze ko atizeye ko umubare bavuga w’ibyagezweho bisaga 70% ari wo, avuga ko iyo abasaba kumubwira ibyo bagezeho bari kugwa mu kantu.
Kuba u Rwanda rufite byinshi rwanyuzemo kandi rukinyuramo byatumye umukuru w’igihugu ababwira ko badakeneye kugira uwo basiganya, kuko nta n’umwe uzagira icyo akorera u Rwanda cyangwa amarira u Rwanda avuye ikantarange.
Yagize ati: "Inzitizi duhura nazo kimwe n’izo dukoreramo bitandukanye kure n’ibyo mubona bikorwa ahandi aho ari ho hose".
Kuba umukuru w’igihugu atemeranya n’imibare itangazwa y’ibyagezweho byatumye abasaba guhuza imibare n’ibikorwa, amagambo akaba make, ibikorwa bikivugira.
Abangiza inshingano zabo si abayobozi bo hasi gusa
Perezida Kagame yavuze abayobozi bamwe mu mazina, agaragaza intege nke zabayeho mu gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe, nk’aho yabajije Minisitiri Gatete uburyo ajugunya amafaranga mu igenamigambi ritakozwe neza, akagaruka kuri Fazil yibaza uburyo bafatanya gutegura ingengo y’imari yo kubaka za gereza ariko ntibakurikirane niba hari ikiri gukorwa nyuma yaho.
Perezida Kagame yavuze ko adakeneye guhita abaza ba Meya impamvu badakora neza asize abayobozi bo mu nzego zo hejuru.
Yihanangirije abayobozi ko batazahora basubiramo amagambo amwe, bisubiramo ariko badahinduka. Yabasabye kudakora amakosa ngo bayitirire intege nke rusange, cyangwa ngo bayashyire ku buyobozi bwose (entire system). Yavuze ko bidakwiye ko umuntu atinda gufata icyemezo gikwiye cyangwa ngo afate icyemezo gipfuye nyuma bikitirirwa bose.
Yasabye buri wese gukora ibimureba, kandi akabyuzuza nk’uko byagenwe.
Amashuri wize ntacyo amaze niba adatanga umusaruro
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko amashuri umuntu yaba yarize uko yaba angana kose ntacyo avuze mu gihe atuzuza inshingano ze, mu gihe adafite icyo amariye igihugu. Yatanze urugero rw’abamubwira ko bagiye kwiga amasomo y’igitangaza bikamutera kwibaza icyo bamaza ayo bize mbere, cyangwa se ikibura ngo abize ibyo ashaka kujya kwiga babibyaze umusaruro.
Yaboneyeho kubibutsa ko kugira ngo Abanyarwanda bagere ku byo bakeneye bagomba guhatana umunsi ku wundi, kuko ntawe bagomba kwigereranya nawe.
Ati: "Hari benshi tubasha kwigereranya nabo tukumva turi ibitangaza ... abo barahari, ariko se bitumariye iki kwigerereranya tugasanga turuta abatameze neza? ... Ni iki dukuramo gifitiye umumaro Abanyarwanda?" Yakomeje abasaba ko niba bashaka kugira abo bigereranya nabo, bafatira icyitegererezo ku bageze kure aho u Rwanda rwifuza kugera nk’igihugu.
Mutege amatwi abanenga kurenza ababashimagiza
Kugira ngo barusheho kumenya ibitagenda babihindure, Perezida Kagame yasabye abayobozi guha agaciro no gutega amatwi abababwira ibidahagaze neza, aho guhora bishimiye kumva gusa ababasingiza, ndetse kenshi banababeshya.
Perezida Paul Kagame yeruriye abayobozi bibwira ko bafite ubudahangarwa ko baba batakiri icyo bibwira ko bari cyo igihe barengereye cyangwa bananiwe inshingano. Yagize ati: "Ntuba ukiri Meya, Governor, Minister cyangwa ikindi igihe wananiwe inshingano".
Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho byagezweho, igikwiriye ari ukubisigasira igikenewe kikaba kugera ku bitaragerwaho. Ati: "Mfite impungenge cyane ku bitarakorwa kurenza uko nzifite ku byarangiye".
Umwiherero ku rwego rw’igihugu uteraniye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ubaye ku nshuro ya 12. Uyu mwaka insanganyamatsiko ni: " Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga."



















TANGA IGITEKEREZO