00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TCT: Hasojwe amahugurwa yiswe “intore mu zindi”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 September 2015 saa 10:08
Yasuwe :

Ku itariki ya 18 Nzeri 2015, mu ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga (Tumba College of Technology, TCT) hasojwe icyumweru cy’amahugurwa yiswe “intore mu zindi” akaba agamije kwimakaza amahame y’ubutore n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Usibye kwimakaza amahame y’ubutore ku banyeshuri bashya, habayeho kubakira no kubamenyereza banahiga imihigo y’ibyo biyemeje kugeraho.

Eng. Pascal Gatabazi, umuyobozi w’Ishuri ry’Ikoranabuhanga rya Tumba(Tumba college of Techonology) yasabye abanyeshuri batojwe gukomeza imihigo y’intore.
Yagize ati “ icyo tubifuzaho ni uko mukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo mwubake ejo hanyu hazaza ndetse n’igihugu cyacu muri rusange.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr.Ntivuguruzwa Célestin yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe na Perezida Paul Kagame hagamijwe kurinda no kubakira ku byagezweho mu Rwanda.

Yagize ati “iki ni igikorwa gikomeye, cyatekerejwe na Perezida Paul Kagame wavuze ko kugira ngo dushobore kurinda no kubakira ku byagezweho, Itorero rigomba kugaruka mu gihugu, nyuma y’imyaka 100 abakoloni bariciye mu gihugu cyacu.”

Dr. Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko hagomba kubaho ubufatanye mu kubaka u Rwanda rushya, asaba izi ntore zahawe izina ry’Intagamburuzwa kuzaharanira kwesa imihigo bahize, bakubaka u Rwanda rushya, ndetse na Afurika muri rusange.

Muri uyu muhango, Intore zahize imihigo irimo gutanga amahugurwa ku ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri abanza, gusana mudasobwa 200 mu bigo bya leta, gufasha amakoperative yo mu murenge wa Bushoki hubakwa amashyiga ya cana rumwe n’ibindi.

Eng Gatabazi Pascal
Intore zahize imihigo
Uhagarariye Minisiteri y'uburezi hamwe na Eng. Gatabazi Pascal
Intore zerekana ibyo zize
Intore zize n'ibijyanye n'umuco nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages