00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 26 Mata 1994: Uko Abatutsi biciwe muri za paruwasi no muri ISAR

Yanditswe na Dr Bizimana Jean Damascène
Kuya 26 April 2020 saa 03:36
Yasuwe :

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 26 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.

1. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mugina, Kamonyi

Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu makomini yari aturanye na Komini Mugina.

Hari Abatutsi benshi ku buryo bari baziko bazirwanaho nta kibazo bazagira. Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, ariko babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina, NDAGIJIMANA Callixte utari ushyigikiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Burugumesitiri NDAGIJIMANA yafashe abasore b’Abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi, biturutse ahitwa Mbati, Mukinga, Jenda n’ahandi.

Uwigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina witwa NGIRUWONSANGA Onesphore uzwi ku izina rya Gitaro niwe wakoresheje inama ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica. Bafunze amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya.

Inzara yatangiye kubica, bafata icyemezo cyo gutungwa n’inka bari barahunganye.

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na NGIRUWONSANGA, ibindi biyobowe na KANYANZIRA. Icyo babanje gukora ni ukwica Burugumesitiri Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe. Bahuruje impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugirango zize kubafasha kwica.

Haje imodoka zigera kuri 14 zipakiye abasirikare, Interahamwe bafite n’intwaro, hiyongeragaho n’ibitero biturutse ahitwa Kabugondo, Ngoma, Runda n’ahandi. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25/04/1994 ariko baza kubamaraho tariki 26/04/1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, grenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi. Abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamenyekanye cyane harimo Major KARANGWA Pierre Claver, NGIRUWONSANGA Onesphore, KANYANZIRA n’abandi.

Major KARANGWA Pierre Claver yahungiye mu Buholandi, kugeza uyu munsi akaba atari yagezwa imbere y’ubutabera.

2. Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona (RAB), Huye

Mbere ya Jenoside, ISAR Rubona yari muri Komini Ruhashya. Hahuriye Abatutsi benshi baturutse ku Gikongoro, Maraba, Ruhashya, Rusatira, Mbazi na Mugusa bakusanyirizwa kuri Mont Rubona ari benshi cyane.

Abenshi babatangiriraga muri Komini Mugusa bashaka guhungira i Burundi bakabasubiza inyuma muri ISAR Rubona. Hari hahungiye kandi Abatutsi bahakoraga. Ibitero byabamaze byaturutse muri izo komini zose bikurikiye Abatutsi babo bahahungiye, nyuma yo kurangiza abari kuri Komini Ruhashya na Mbazi mu Byiza.

Ku wa 26/04/1994 mu ma saa tatu ni bwo ibitero byari bihasesekaye n’amafirimbi n’induru nyinshi, bahahurira n’abajandarume, abasirikare n’abapolisi ba komini barica amanywa yose n’ijoro ryose.

Ku wa 27/04/1994, uwari Perefe wa Butare Nsabimana Sylvain yaje muri ISAR abwira abicanyi ngo nibarekere aho kwica basubire mu ngo zabo. Uwo munsi Abatutsi bari bagihumeka babajyanye mu Gakera munsi ya Mont Rubona, bigondagondera utuzu two kubamo mu biti n’ibyatsi, bacukura n’ubwiherero bibwira ko barekeye aho kubica. Bigeze ku wa 02/05/1994 ni bwo ibitero byagarutse birabica bose.

Abateguye kandi bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR ni Ntahontuye Ndereyehe Charles wayiyoboraga, Mulindangabo Joseph wari Chef wa Station ya Rubona, Mugemana Didace yari Chef du Personnel ari na we wari warakoze lisiti y’abakozi ba ISAR b’Abatutsi bagombaga kwicwa, Ntunda Jacques, Rutunga Venant, Mukuralinda Aloys, Ndayizigiye bitaga Ajida, Musabyimana Thaddée, Nsengiyumva Innocent wari umwarimu.

Bifashishije Interahamwe ruharwa zari ziyobowe na Ruhoryongo, Kanyeperu, Nyangezi n’abandi. Ntibyoroshye kumenya umubare w’abatutsi biciwe muri ISAR Rubona, gusa abari abakozi bayo bo bagera kuri 70 n’imiryango yabo.

Imibiri y’Abatutsi biciwe muri ISAR Rubona ntiraboneka yose ngo ishyingurwe mu cyubahiro, Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwaho haruhukiyemo abagera ku 120 gusa.

Uwitwa Ndereyehe Ntahontuye Charles yagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri ISAR Rubona, akaba anakomeje gukora ibindi bikorwa biyihakana aho yahungiye mu Buholandi.

Ndereyehe Ntahontuye ukomoka muri Komini Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, mu 1992 n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura Jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari Umurwanashyaka w’Ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndereyehe yatangiye umushinga wa Jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR. Mbere y’uko yoherezwa muri ISAR, Ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG).

Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komini Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na Ndereyehe.

Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, Ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro cyane cyane Pierre Célestin Mutabaruka wari Umuyobozi w’Umushinga Crête Zaïre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (Juvénal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri Perefegitura ya Gikongoro barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze, ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zaïre, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni witwa RDR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka ry’Iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, Ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside ayita ’Fonds de commerce’ cyangwa se urucuruzo.

Mu Buholandi Ndereyehe ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (Fédération des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas), RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda).

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

Kuva ku itariki 20 Mata 2010, Ndereyehe yashyiriweho impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni mu Burayi n’ahandi.

3. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Birambo, Karongi

Superefegitura ya Birambo yari igizwe n’amakomini atatu (Bwakira, Mwendo na Kivumu) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yarayoborwaga na Superefe RUDAKUBANA Anaclet, icyicaro cyayo kikaba cyari muri Komini ya Bwakira yayoborwaga na Burugumesitiri KABASHA Tharcisse.

Jenoside mu Birambo yatangiye nyuma y’umunsi umwe uwari umukuru w’igihugu apfuye, abahutu b’intagondwa n’Interahamwe bahise batangira kwica Abatutsi, gusahura imitungo no gutwika inzu.

Kubera ko Abatutsi bibwiraga ko bashobora kubonera ubutabazi kuri Superefegitura no kuri Paruwasi, Abatutsi baturutse mu mpande zihakikije bagerageje guhungira kuri Superefegitura ya Birambo, kuri Paruwasi Gatolika ya Birambo ndetse no mu Bigo by’amashuli y’Abihaye Imana byo mu Birambo. Mu gihe Abatutsi bibwiraga ko babonye ubuhungiro, ni ko Interahamwe zo zarimo zicura umugambi wo kwica abatutsi bari muri Birambo.

Mu Birambo, ba ruharwa babiri ku rwego rw’Igihugu, Enock Ruhigira na Edouard Karemera niho bakomoka. Enock Ruhigira wayoboraga ibiro bya Perizidansi igihe cya Habyarimana, uvuka mu Birambo yaje guha amabwiriza abategetsi bari bahari uko Jenoside yagombaga gukorwa.

Edouard Karemera, wari Visi Perezida wa mbere wa MRND yakomokaga muri Komini Mwendo imwe mu makomini yari agize Superefgitura Birambo. Karemera yagaragaye kenshi ashishikariza abaturage kwica Abatutsi muri Birambo no mu Bisesero.

Karemera yatangiye ibikorwa bitegura jenoside mu Birambo guhera mu 1993, aho we na Perefe André Kagimbangabo, Colonel Ndahimana, umucuruzi wo muri CDR witwa Amani Mugabo, na Burugumesitiri Kabasha, batanze imbunda, bashyiraho na gahunda yo gutoza Interahamwe imyitozo ya gisirikare.

Taliki ya 14/04/1994, Interahamwe zari ziyobowe na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depute SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron zagabye igitero ku Batutsi bari bihishe mu Kigo cy’Amashuli cy’Ababikira cya NP Birambo, ariko Abatutsi bari mo bagerageza kwirwanaho, Interahamwe zikomwa mu nkokora bityo zijya guhuruza Abasirikari n’Abajandarume ngo baze bazifashe kwica abo bitaga umwanzi.

Bagarutse bukeye bwaho taliki ya 15/04/1994, bica Abatutsi bose bari muri NP Birambo banatwika amashuri mu rwego rwo gutsemba n’aho uwaba yasigaye yabashaga kwihisha.

Taliki ya 16 na 17/04/1994, icyo gitero n’ubundi cyoherejwe kwica Abatutsi bari muri Paruwasi ya Birambo no kuri Superefegitura.

Kubera ubugome abakoraga Jenoside bari bafite, mbere yo kwica Abatutsi mu bitero byose twavuze haruguru, babanje kurobanura abihaye Imana batandukanya Abatutsi n’Abahutu; ababikira n’abapadiri b’Abatutsi barindishwa abajandarume ngo batazacika naho abahutu babashyira ukwabo ngo barindirwe umutekano.

Icyakurikiyeho ni ugushakisha hirya no hino Abatutsi bari bataricwa bari bakihishahisha hirya no hino babateranyiriza hamwe bateganya umunsi wo kubamaraho burundu bakabicana n’Abihayimana b’Abatutsi.

Tariki ya 26/04/1994 ni bwo igitero cyari kiyobowe n’ubundi na Burugumesitiri KABASHA, Konseye wa Segiteri Nyabiranga MUNYANKINDI Cyprien, Konseye wa Segiteri Musasa MUGABONAKE, Depite SEBITABI Alphonse na Procureur KWIZERA Aaron, bafatanyije n’Interahame, Abajandarume n’Abasirikari bishe mu buryo bw’agashinyaguro abari basigaye bo muri Birambo.

Mu bihaye Imana bishwe icyo gihe harimo Padiri RUBERIZESI Innocent na Padiri SEBATWARE Narcisse.

Mu kigereranyo Abatutsi barenga ibihumbi bitandatu biciwe muri ibyo bitero byose. Nyuma y’Igitero cyo ku italiki ya 26/04/1994, bigaragara ko abicanyi bari bazi neza icyo bamaze gukora kuko ari wo wari umunsi washyizweho wo kumaraho Abatutsi muri Birambo. Abicanyi bivuze imyato, abandi abo bayobozi babatereka inzoga babashimira ko bakoze akazi.

Enock Ruhigira yahunze mu 1994, akaba ashakishwa n’ubutabera. Edouard Karemera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

4. Abatutsi biciwe kuri komini Kigoma, Ruhango

Komini Kigoma yari yubatse muri Segiteri ya Butare, Selire ya Kabambati mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rwoga mu Mudugudu wa Bihome. Mu gihe cya Jenoside hari Abatutsi bahungiye kuri Komini Kigoma bizeye kuharokokera ndetse hari n’abandi bahazanwe babeshywa ko bagiye kuhabarindira.

Tariki ya 26/04/1994 na mbere yaho gato hiciwe Abatutsi barenga 475. Abahiciwe bari baturutse muri segiteri zitandukanye za Komini Kigoma zirimo Gahombo, Mukingo, Kiruri, Ngwa n’ahandi. Nyuma yo kubegeranya bicirwaga kuri bariyeri ikomeye yari imbere ya komini naho imirambo yabo yashyirwaga mu byobo byari byaracukuwe hafi ya komini.

Bamwe mubabigizemo uruhare rukomeye barimo uwari burugumesitiri wa komini, Ugirashebuja Célestin, abasirikare barimo MUGENZI, MUKERANGOMA n’uwo bahimbaga KAGOMA. Hari n’Interahamwe ikomeye yitwa NZARAMBA wiyitaga Gahini wayoboraga ibitero.

5. Abatutsi biciwe kuri Komini Tambwe, Ruhango

Kuri Komini Tambwe hiciwe Abatutsi barenga 20,000, Umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera mu rwego rwo gutangiza igikorwa no gushishikariza Interahamwe n’abaturage kubyitabira.

Abishwe bari bahahungiye abandi bahurijwe kuri Komini Tambwe, abahungiye kuri Superefegitura ya Ruhango, kuri Kiliziya ya Ruhango n’ahandi. Nyuma yo kubica imirambo yajugunywaga mu ishyamba rya pinusi mu byobo n’imiringoti.

Bamwe mu babigizemo uruhare rukomeye ni Burugumesitiri wa Tambwe Mugaba Nathan, Depite wavukaga muri komini witwa KAYONDO, Perezida w’Urukiko rwa Canton Ruhango witwa Munyeshyaka Grégoire n’Interahamwe ikomeye yitwaga NZARAMBA wiyitaga Gahini.

Umusozo

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.

Muri RAB i Huye hubatswe urwibutso ruriho amazina y'abahakoraga bazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages